Ituri: Hoherejwe Abakomando bavuye i Kinshasa bagiye gufasha kugarura umutekano

Sangiza iyi nkuru

Abakomando ba FARDC bo muri brigade ya 11 ishinzwe gutabara byihuse baturutse i Kinshasa barimo koherezwa mu Ntara ya Ituri ngo bajye gushyiraho akabo mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gice.

Lt. Jules Ngongo, umuvugizi w’akarere k’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri watanze aya makuru, yatangarije 7sur7.cd ko guhera kuwa Gatandatu, itariki 24 Mata ari bwo abo bakomando bageze muri Bunia, mu murwa mukuru wa Ituri, ku mabwiriza ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Yagize ati “Ni ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu n’umugaba w’ikirenga kuba ingabo ziri mu cyiciro cyo koherezwa hamwe n’imitwe mishya kugira ngo turusheho kurinda umutekano w’abaturage bacu no kurandura umutekano muri zone zacu dushinzwe”.

Uyu yongeyeho ko ibi bigaragaza ko amarira y’abaturage bo muri iyi ntara yageze ku mukuru w’igihugu, akaba ari yo mpamvu izi ngabo zoherejwe gutiza ingufu izisanzwe zikorera muri iyi ntara kugirango hakemurwe ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’abitwaje ibirwanisho.

Uyu muvugizi wa FARDC muri Ituri yaboneyeho kongera gusaba abaturage kugirira icyizere igisirikare cy’igihugu cyabo kugirango iki kibazo cy’umutekano mucye kirandurwe burundu muri iyi ntara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *