Barinubira akayabo basabwa mu gupimisha ikinyabutabire cya Aflatoxin

Sangiza iyi nkuru

Abacuruzi b’ibinyampeke cyane cyane ababirangura hanze y’igihugu baratangaza ko bahangayikishijwe n’amafaranga bo bita menshi bishyuzwa nk’ikuguzi cyo gupimisha ikinyabutabire cya Aflatoxin. Bavuga ko bishyuzwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 178, ibintu bemeza ko bibateza igihombo.

Ibyinshi kuri ibi binyampeke ku masoko y’imyaka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, birangurwa hanze y’Igihugu. Ibi birimo birimo ibigori,ubunyobwa,amasaka na soya n’ibindi byibasirwa n’ikinyabutabire cya aflatoxin kigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Amafaranga ibihumbi 178 ni cyo kiguzi cyo gupimisha ubuziranenge bw’ibi binyampeke harebwa niba bitarafashwe na aflatoxin.

Aha hiyongeraho ko iyi myaka itemerewe gupakururwa cyangwa kugurishwa hataraboneka igisubizo nk’uko iyi nkuru ya RBA ivuga.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ikigo RICA, Uwumukiza Beatrice, avuga ko gutinda gutanga ibisubizo kuri aba bacuruzi biterwa n’ubwinshi bw’ibyo babazaniye gupimisha. Na ho ku kiguzi kiri hejuru nk’uko abacuruzi babivuga, akemeza ko kigenwa n’amategeko nubwo ngo byaba byiza banapimishirije mu bihugu baranguyemo ibyo binyampeke.

Ikigo RICA kiratangaza ko guhera tariki ya 31 Gicurasi 2021 bibujijwe kwakira, kuranguza, guhunika no gutunganya ibinyampeke n’ibinyamisogwe,imyumbati, n’ibikomoka ku matungo n’ibiryo by’amatungo bitapimwe ngo hagenzurwe niba harimo ubwo bumara bw’ibinyabutabire bya Aflatoxin.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *