Nkundabanyanga Eugenie wari umaze imyaka 27 akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarigeze gukatirwa ariko ntafungwe, tariki ya 22 Mata 2021 yatawe muri yombi.
Aya makuru yâitabwa muri yombi rya Nkundabanyanga wavukiye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yemejwe nâUmuvugizi wa Polisi yâu Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro kigufi yagiranye na BWIZA.
CP Kabera yagize ati: âNi byo ari mu maboko yâubugenzacyaha, afungiwe kuri sitasiyo ya Gikondo.â
Tuyisenge Jean Claude uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Nyanza, yabwiye iki gitangazamakuru amakuru azi kuri Nkundabanyanga, we avuga ko izina rye nyakuri ari ‘Nyirankundabanyanga’.

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo âNyirankundabanyanga yari umudamu wubatse, ufite abakobwa batatu nâabahungu batanu, akagira nâumugabo wari umusirikare, yari Adjudant-chef mu ngabo zâu Rwanda za mbere. Yari umubyeyi wakunze kurangwa nâamacakubiri, wasangaga afite urwango rukomeye, arufitiye Abatutsi. Muri icyo gihe hari Abatutsi 6 cyangwa 7 baje guhungira mu rugo rwe, icyo gihe ategaka abahungu be ko bagomba gusohora Abatutsi bagiyeyo bakicwa. Muri abo ngabo haba hararokotse abagera kuri batatu, abandi barapfuye.â
Tuyisenge abajijwe niba Nkundabanyanga yarigeze akurikiranwa nâubutabera, yavuze ko mu gihe Inkiko Gacaca zatangiraga, mu 2003 habayeho ikusanyamakuru, mu 2005 agera imbere yâurukiko Gacaca rwâUmurenge wa Gatenga inshuro zigeze muri ebyiri.
Tariki ya 24 Nyakanga 2007, urukiko Gacaca rwa Gatenga rwanzuye ko ahamwe nâibyaha, anakatirwa igifungo cyâimyaka 30. Tuyisenge ati: âNyuma yo gukatirwa iyo myaka, Nyirankundabanyanga ntiyongeye kugaragara. Yitabye urukiko inshuro ebyiri, nyuma aragenda ntiyongera kugaragara.â
Mu 2011, Nkundabanyanga yongeye kugaragara mu Gatenga mu gihe cyâiminsi igera kuri itanu. Tuyisenge ati: âBiba ngombwa ko abarokotse nâabamuregaga bongera gutakambira inzego zâubutabera ngo afatwe.â Ngo icyo gihe uwahamwe icyaha yongeye gutoroka, ajya mu mahanga.
Muri Mata 2014, ngo Nkundabanyangayatumye murumuna we ngo agende asabe imbabazi abarokotse jenoside bâi Nyanza ngo bamubabarire, ntahere mu mahanga, bamutumaho ngo we azagende azibisabire.
Nkundabanyanga yavuye mu mahanga, asubira mu Gatenga, abamurega bamuhamagarira inzego zâubutabera, mu 2015 arafatwa, ashyikirizwa ubutabera mu 2017.
Gusa ngo nabwo yongeye gucika ubutabera, Tuyisenge ati: âMu kongera rero gucika, ntabwo twigeze tumenya ngo yagiye ryari? Amakuru twatangiye kuyamenya 2018 ko nâubundi yagiye.â
Tuyisenge akeka ko gucika ubutabera kwa Nkundabanyanga, hari abayobozi yise âabatagetsiâ baba babiri inyuma. Ati: âBiriya byose biba kuri we, ntabwo ari we ubyikoresha. Afite abari mu butegetsi bamuri inyuma.â
Nkundabanyanga ajya gufatwa, ngo abarokotse jenoside bâi Nyanza babanje kumubona ku bitangazamakuru bibiri: Umubavu na BTN TV bimugaragaza yarashinze ihema, atabaza avuga ko yarenganyijwe akamburwa isambu ye n’umushinja ibyaha bya jenoside.
Ubwo ngo bahamagaye inzego zishinzwe ubutabera kugira ngo zimukurikirane, kugeza ubwo yafashwe nâubugenzacyaha, tariki ya 22 Mata 2021
Kurikira ibiganiro nâamavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Uko uwakatiwe imyaka 30 azira ibyaha bya jenoside yagiye acika ubutabera
ok murakoz cyane kuba mwaramufashe ubutabera ni bumurikirane ahanwe birakwiy guhanwa murakoz
Uko uwakatiwe imyaka 30 azira ibyaha bya jenoside yagiye acika ubutabera
ok murakoz cyane kuba mwaramufashe ubutabera ni bumurikirane ahanwe birakwiy guhanwa murakoz