Ingengo y’imari y’igisirikare cya Uganda yazamutseho 46% mu 2020, izamuka rikabije hatitawe kuri Covid-19 ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bimwe na bimwe, nka Chili na Koreya y’Epfo, byimuriye igice cy’amafaranga byari byateganyirije kurushaho kubaka igisirikare mu bikorwa byo guhangana na Covid-19, mu gihe ibindi, birimo nka Brazil n’u Burusiya, byakoresheje amafaranga make ugereranyije n’ingengo y’imari ya mbere yari igenewe igisirikare ya 2020.

Ariko ibihugu bisanzwe bikoresha amafaranga menshi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byageneye igisirika cyabyo akayabo ka miliyari 778 z’amadolari, bivuze ko ari izamuka rya 4.4% ku mafaranga yakoreshejwe mu 2019.

Hagendewe kuri iyi mibare, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zonyine zari zihariye 39% by’ingengo y’imari yagenewe igisirikare cy’Isi yose muri 2020.

Uyu wari umwaka wa gatatu wikurikiranya w’inyongera y’amafaranga agenda ku gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Perezida Donald Trump, nyuma y’imyaka irindwi yari akomeje kugabanywa ku buyobozi bwa Barack Obama.

Ikigo SIPRI gikurikiranira hafi uko ibisirikare by’isi n’ingengo y’imari ibigendaho isumbana cyagaragaje ko:

Amafaranga agenda ku gisirikare cy’u Burusiya yiyongereyeho 2.5% muri 2020 akagera kuri miliyari 61.7$;

U Bwongereza bwabaye ubwa gatanu mu kuzamura amafaranga agenda ku gisirikare muri 2020 na miliyari 59.8$;

U Budage bwayazamuye kugeza kuri 5.2% na miliyari 52.8, kikaba icya karindwi cyashyizemo amafaranga menshi muri 2020;

Hiyongeraho u Bushinwa n’u Buhinde (Miliyari 72.9$), u Buyapani (Miliyari 49.1$), Koreya y’Epfo (Miliyari 45.7$) na Australia (Miliyari 27.5$).

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, amafaranga agenda ku gisirikare naho yiyongereyeho 3.4% muri 2020, agera kuri miliyariki 18.5$. Ibihugu byayazamuye cyane ni Tchad yiyongereyeho 31%, Mali (+22%), Mauritania (+23%) na Nigeria (+29%), byose byo mu karere ka Sahel, kongeraho Uganda yongereyeho 46%.

Ihangana hagati ya USA n’u Bushinwa

By’umwihariko hakwiye kwitabwa cyane cyaneku gisirikare cya Amerika n’u Bushinwa kubera ko ibyo bihugu bigira uruhare mu kwiyongera ko guhangana bikabije.

N’ubwo raporo zigenda ziyongera zerekana ko u Bushinwa bugenda burushaho gusa nk’ubusimbura Amerika mu ngufu za gisirikare, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zikiza ku isonga mu ngufu za gisirikare ku Isi kugeza ubu.

Kuba Amerika yarageneyeigisirikare ingengo y’imari ya miliyari 778 z’amadolari mu 2020 bigaragaza ko ikirengeje u Bushinwa miliyari 252$. Ariko Beijing yazamuye amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare ho 76% hagati ya 2011 na 2020.

Nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’Amerika gishinzwe amakuru y’ingabo z’Amerika ibivuga, Pentagon ikoresha abakozi 2.923.477 mu mirimo ya gisivili n’iya gisirikare , harimo n’abasirikare 224.481 bari mu birindiro byo mu bihugu 176 (utabariyemo n’abasirikare bari muri Afghanistan).

Byinshi muri ibi birindiro bigizwe n’abantu bacye, ariko bimwe mu birindiro by’ingabo za Amerika biri hanze y’igihugu bicumbikiye ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare.

Ibindi bihangange mu gisirikare bikomeje kongera ibirindiro hanze yabyo

Hagati aho, u Bushinwa bufite ibirindiro bya gisirikare bimwe gusa hanze yabwo, bibarirwamo abasirikare bagera mu 2000 mu gihe bufite abasirikare bake ku birwa byinshi mu turere tutavugwaho rumwe mu nyanja y’u Bushinwa.

U Bufaransa bwo bufite ingabo 30,000 mu mahanga zigabanyijwe mu birindiro bitanu biri muri Djibuti, Cote d’Ivoire, Gabon, Senegal na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Hiyongeraho ibikorwa bya gisirikare burimo nka Operation Chammal mu Burasirazuba bwo hagati, na Operation Barkhane muri Mali, Niger no mu bihugu bituranye, ndetse n’abasirikare bacye bari mu bikorwa bya EU, Loni na NATO.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *