Amato y’igisirikare cya Iran yagose ndetse atoteza ay’Abanyamerika amasaha atatu yose

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyahishuye kuri uyu wa Mbere, ko amato make y’igisirikare cya Iran aherutse kugota ndetse agatera ubwoba amato abiri y’igisirikare cya Amerika ashinzwe kurinda inkombe mu Kigobe cya Perse.

Ku ya 2 Mata, nibwo amato atatu ya Iran yihuta cyane hamwe n’ubwato bunini butanga ubufasha, yagose amato abiri y’igisirikare cya Amerika, ubwitwa Monomoy n’ubwitwa Wrangell ubwo bari ku irondo mu mazi mpuzamahanga.

Muri icyo gihe, ubwato bunini bwa Iran bwagiye buzenguruka inshuro nyinshi imbere y’amato y’Amerika, igihe kimwe buza kugera muri metero 70 uvuye aho Wrangell yari, biyihatira guca indi nzira ngo atagongana.

Ubwato bw’Abanyamerika bwahise butangira kuburira amato ya Iran ariko yanga kumva ahubwo akomeza ibikorwa by’ubushotoranyi azenguruka amato y’Abanyamerika nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Amato ya Iran yaje kuva aho nyuma y’amasaha atatu arimo gutesha umutwe abari mu mato y’Abanyamerika nk’uko Komanda Rebecca Rebarich, Umuvugizi wa batayo ya gatanu y’igisirikare cyo mu mazi cya USA yabitangarije iki kinyamakuru.

Igikorwa nk’iki cyaherukaga kuba muri Mata 2020, ubwo amato 11 y’Igisirikare cya Iran nabwo yakoreraga ibikorwa by’ubushotoranyi imbere y’amato y’igisirikare cya Amerika yari mu bikorwa mu mazi mpuzamahanga.

Muri icyo gikorwa cyamaze isaha, ubwato bumwe bwa Iran bwasatiriye ubw’Abanyamerika bugera nko mu ntambwe icumi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *