Polisi y’u Rwanda mu gitondo cy’uyu wa 29 Mata 2021 yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Uwimana Jean Pierre ikeka ko yishe umugore we, amukubise umwase mu mutwe.
Uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Murunda w’Akarere ka Rutsiro nk’uko Polisi ikomeza ibyemeza.
Ku rubuga rwa Twitter, yagize iti: “Twafashe Uwimana Jean Pierre ukekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe.”
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko Uwimana utuye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kirwa muri uyu murenge, yishe umugore we witwa Nyiramajyambere Vestine ku wa 28 Mata 2021, mu masaa tatu y’ijoro.
Abaturage bavuga ko Uwimana na Nyiramajyambere bapfaga inshoreke, ngo akaba yayijyaniraga imitungo y’umuryango, umugore bikamubabaza.
Uwimana ubu ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rumufungiye kuri sitasiyo yarwo ya Murunda mu gihe rugikora iperereza kuri iki cyaha.


