Umusaza warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi yashimiye Perezida Kagame wamukenuye

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Nyagashotsi Epimaque uri mu Banyarwanda mbarwa barwanye Intambara ya Kabiri y’Isi, yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kubakirwa inzu igezweho ndetse akanahabwa inka ihaka.

Muri Gashyantare ni bwo uyu mukambwe w’imyaka 101 y’amavuko yagaragaye yinubira ubuzima abayemo, avuga ko butabereye umusirikare warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Mata ni bwo Nyagashotsi yashyikirijwe inzu nshya irimo umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba, inka iri guhaka ndetse na hegitari imwe y’ubutaka bwo guhinga.

Ni inzu iherereye mu mudugudu wa Gakunyu, akagari ka Ndatemwa ho mu murenge wa Kiziguro w’akarere ka Gatsibo. Ifite ikigega cyo gufata amazi, igikoni kigezweho, ubwiherero ndetse n’ubwogero.

Nyagashotsi Epimaque aganira n’ikinyamakuru Taarifa, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye iriya nkunga ikomeye.

Ati: “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku bw’iyi nkunga ye itajegajega. Ubu ndi umugabo wishimye cyane kandi ndumva uruhare rwanjye mu kubohora iki gihugu rwaramenyekanye. Perezida Imana imuhe umugisha.”

Nyagashotsi washyikirijwe inzu nshya mu busanzwe yari atuye mu nzu y’amatafari abumbwe mu cyondo, yabanagamo n’umukobwa we witwa Ingabire usanzwe akora isuku mu ruganda rutunganya umuceri ruri muri kariya gace.

Amafaranga make uyu mukobwa yahembwaga ni yo yifashishaga mu kwita kuri se uri mu za bukuru.

Nyagashotsi avuga ko mu 1941 (nyuma y’imyaka 2 Intambara ya Kabiri y’Isi itangiye), ari bwo yinjiye muri Batayo ya 7 y’igisirikare cy’Abakoloni b’Abongereza cyari muri Afurika.

We na bagenzi be b’Abanyarwanda bari batoranyirijwe hamwe n’abatware, ngo bahise boherezwa i Nairobi no mu karere ka Kericho muri Kenya, mu bikorwa bya gisirikare byo guhashya ingabo zari zishyigikiye umu-Nazi Adolph Hitler washakaga kwigarurira Isi.

Uyu mukambwe avuga ko mu ntambara ya kabiri y’Isi yarwaniriraga Abongereza, irangiye yambikwa umudari w’ishimwe arataha.

Uretse kuba yararwanye Intambara y’Isi, uyu musaza anavuga ko ari umwe mu bari bagize umutwe w’Inyenzi wagabye igitero ku Rwanda mu 1963, ugamije guhirika ubutegetsi bw’Abahutu.

Ati: “Twari dufite uburakari kubera ko abahezanguni bari badutwaye igihugu. Twari dufite intego yo kongera kurwana tukarokora igihugu abahezanguni.”

Avuga ko imvururu zo mu 1961 zasize ari umwe mu batwikiwe inzu, inka ze ziribwa n’interahamwe z’Abahutu mbere yo kumeneshwa agahungana n’abandi Batutsi babarirwa muri 360,000.

Agaruka ku gitero Inyenzi zagabye ku Rwanda mu 1961, Nyagashotsi yavuze ko we na bagenzi be batsinzwe kubera ubushobozi bw’intwaro budahagije.

Yunzemo ko nyuma yo gutsindwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa yabagiriye inama yo gushora imari mu bana babo, bakabatoza banabakangurira kuzarwana bagasubira mu gihugu cyabo nyuma.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *