Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016, ubwo urukiko rwumvaga umutangabuhamya wa Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, uyu mutangabuhamya yavuze ko imiryango yabo ibanye neza ku buryo n’abavandimwe ba Mbarushimana baramutse bamenye ko yaje kumushinja mu rukiko ashobora kugirirwa nabi.
[ad id=”44145″]
Uyu mutangabuhamya wahawe izina ry’irisirino mu rukiko mu rwego rwo gusigasira umwirondoro we, yatangarije ubucamanza ko nta cyaha na kimwe azi ku byaha bishinjwa uyu mugabo waje kuburanira mu Rwanda ku byaha akekwaho yoherejwe na leta ya Denmark, ndetse anatsindagira ko amuzi neza ko nta byaha bifitanye isano n’ubwicanyi amuziho.
Mu busobanuro yatanze, uyu mutangabuhamya yavuze ko mu gihe cya Jenoside atakunze kumubona, gusa ko ahanini byatewe no kuba ushinjwa ariwe Mbarushimana yari yarahagaritse akazi yakoraga k’uburezi yarasubiye gukomeza amasomo.
Uyu mutangabuhamua kandi, yashimangiye iby’ubucuti afitanye n’umuryango wa Mbarusimana, bushingiye ahanini ku kuba yaranahishe muramu wa Mbarushimana na benewabo b’umugore we wari umututsi, kugeza n’ubwo amutangira amafaranga ngo aricwa n’abamuhigaga.
Yagize ati”nafatanyije n’uwari ushinzwe umutekano mu kurengera abo mu muryango w’umugore wa Mbarushimana, ndetse tujyana no kwaka amafaranga Mbarushimana yo kubagombora.”
Ku kijyanye n’ibindi byaha birimo gushinga za bariyeri, urukiko rwatunguwe no kumva ibihabanye n’ibyo bari biteze ku mutangabuhamya wakabaye ashinja cyangwa atanga ibitekerezo byagenderwaho mu gushinja, kuko uyu we yaje ashinjura ndetse agura umwere ushinjwa.
Aha naho yahakanye ko nta bariyeri nimwe yigeze amubonaho yewe ko nta n’iyo azi yaba yarashyirishijeho.
[ad id=”44145″]
Uyu mutangabuhamya nawe yigeze gufungwa ashinjwa uruhare muri Jenoside yo muri Mata 1994, nyuma yo kurangiza igihano asubizwa mu buzima busanzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


