sadam.jpg

Nyuma y’ifatwa rya Mugabo n’itoroka rya Numbi, hahishuwe uko abapolisi bishe Chebeya n’umushoferi we

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwabyukije dosiye y’urupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we Fidele Bazana bishwe muri Kamena 2010.

Urupfu rwa bombi ruravugwamo abapolisi bakuru ndetse n’abari abarinzi babo, muri bo hakaba haherutse gutabwa muri yombi uwitwa Jacques Mugabo; na ho uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen. John Numbi uvugwaho kuba inyuma ya byose akaba aherutse guhungira muri Zimbabwe.

Inkuru y’ifatwa rya Mugabo https://bwiza.com/?RDC-Jacques-Mugabo-yatawe-muri-yombi-nyuma-y-imyaka-11-ahigishwa-uruhindu

Mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’aba bombi, harimo undi mupolisi, Brigadier-chef Erick Kibumbe Banza uzwi nka Sadam, uyu akaba yari bapolisi bagize Batayo ya Simba, akaba umurinzi wa Colonel Daniel Mukalay wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu 2015.

Sadam uherutse kujya mu buhungiro mu gihugu kitavuzwe, yaganiriye n’umunyamakuru Christophe Rigaud w’igitangazamakuru Afrikarabia gikora inkuru zicukumbuye muri RDC no mu Karere ka Afurika yo hagati, amuhishurira byinshi ku buryo Chebeya na Bazana bishwe.

Uko byagenze

Sadam avuga ko yari mu kiruhuko cy’akazi, mu gitondo cya tariki ya 1 Kamena yumva telefone ya Major Christian Ngoy Kenga (yatawe muri yombi muri Nzeri 2020) wari Komanda wa Batayo ya Simba iramuhamagaye, ubwa kabiri ahamagarwa na Col. Mukalay yarindaga, bamubwira ko agomba kujya ku cyicaro gikuru cya polisi muri Kinshasa, mu butumwa avuga ko ‘atari azi’.
sadam.jpg

Muri icyo gihe kandi, Sadam avuga ko hahamagawe abandi bapolisi bagenzi be, ari bo: Hergile Ilunga na Alain Kayeye Longwa, bose bagombaga guhurira ku biro bya Gen. Numbi.

Ubwo yageraga kuri ibi biro ngo Col. Mukalay yabasabye kuguma hanze. Ati: “Daniel Mukalay yadusabye kuguma hanze twiteguye kuko akazi tugomba gukora.”

Muri icyo gitondo, ngo Gen. Numbi yari ku biro bikuru, gusa yaje kuhava Chebeya na Bazana (bagombaga kwitaba ubutumire) batarahagera, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Sadam kandi avuga ko muri icyo gihe hanze y’ibiro bikuru bya Polisi, we na Hergile bari mu modoka ya Jeep Defender, undi mupolisi, Lieutenant Bruno Sotti ari mu yindi Jeep.

Ati: “Twategerereje mu modoka Hergile yatwaraga ya Jeep Defender. Hariho na Lieutenant Bruno Sotti wari mu yindi Jeep. Ariko ntabwo twari tuzi ko tugiye kwica umuntu.”

Chebeya na Bazana bageze ku biro bikuru

Sadam avuga ko we na Hergile babonye imodoka ya Mazda yarimo Chebeya, itwawe na Bazana igeze ku biro bikuru, Chebeya ajya mu biro bya Col. Mulakay amarayo igihe kirekire. Ati: “Chebeya yazamutse ku biro bya Mukalay. Yamazeyo igihe kirekire .”

Muri icyo gihe, ngo Major Ngoy yasabye undi mupolisi wari uhari, ari we Jacques Mugabo kuboha amaboko ya Bazana wari wasigaye hanze.

Nyuma y’aho, Maj. Ngoy ngo yavuye mu biro bikuru bya polisi, atunga Sadam imbunda, maze aramukanga ati “Utegereje iki ko utamwica?”, na we ashyira mu bikorwa itegeko rya Afande we, aramurasa maze afatanyije n’abandi barimo Mugabo n’uwitwa Ngoy Doudou bapfuka nyakuraswa isashi ku mutwe, kugeza ashizemo umwuka.

Sadam yemereye uyu munyamakuru ko we ubwe yiyiciye Bazana, ati: “Uwishe Bazana ni njyewe, Sadam Kibumbe!”

Uyu mupolisi yavuze ko nyuma yo kwica Bazana, umurambo we wajyanwe n’imodoka, mu masaa mbiri y’ijoro ushyingurwa mu gace ka Mitendi.

Nyuma y’urupfu rwa Bazana, Chebeya na we ngo yaje kwicirwa mu modoka ya kabiri yarimo Lt. Sotti, bikozwe na Mugabo na Ngoy Doudou, barangije kumwica, umurambo we bawutwara mu modoka, ujyanwa mu bilometero bike uvuye ku biro bikuru bya polisi.

Abapolisi babuze amavo n’amajyo

Sadam yavuze nyuma yo kwica Chebeya na Bazana, hari amatsinda y’abapolisi bagize Batayo ya Simba baraye mu rugo rwa Col. Mukalay ruherereye mu gace ka Righini, abandi barara kwa Maj. Ngoy.

Bo (Sadam, Mugabo, Hergile n’abandi) byageze mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho, Maj. Ngoy arabajyana, saa mbiri z’ijoro bagera mu rugo rwa Gen. Numbi i Kinshasa ariko bigeze mu gitondo, abategeka kuhava.

Maj. Kongolo wari uyoboye abashinzwe kurinda Gen. Numbi yajyanye Sadam na bagenzi be ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, berekeza mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut Katanga mu ndege itwara imizigo.

I Lubumbashi, bakiriwe na Major Kabila wari Captain icyo gihe, uyu ngo akaba ari umuvandimwe wa Gen. Numbi, maze abajyana mu rugo rw’umuyobozi mukuru wa polisi ruherereye mu masambu ye muri uyu mujyi, bashyirirwaho abagomba kubakurikirana.

Muri uru rugo, ngo bahamaze amezi ane nta telefone, baza kurekurwa mu 2011, icyo gihe Sadam ahungira muri Zambia, avayo ajya muri Zimbabwe, abonye nta mutekano uriyo asubira i Lubumbashi.

Gusa igitutu cyakomeje kotswa abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Chebeya na Bazana cyane cyane nyuma y’itabwa muri yombi rya Maj. Ngoy ryabaye muri Nzeri 2020, umuryango wa Bill Clinton wabamaganye, utanga n’urutonde rwabo, usaba ko banakurikiranwa n’ubutabera.

Sadam avuga ko yaje kwakira amakuru y’uko na we ashobora gutabwa muri yombi, ahungira “kure ya Congo” nk’uko yabibwiye Christophe Rigaud.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *