Urukiko rusesa imanza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye uwahoze ari Minisitiri w’Amashuri abanza, ayisumbuye na tekiniki (EPST), Willy Bakonga, igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu kuri uyu wa Gatanu, 30 Mata. Uyu mugabo n’umwe mu bahungu be bakaba bahamwe n’icyaha cy’iyezandonke.
Urukiko rwavuze ku mubare w’amafaranga yasanganwe abakatiwe: “Amadorali 14,000 n’andi 30.000, havugwa ko ihererekanwa ryayo ritubahirije amategeko hagamijwe kubihishira.
Bwana Bakonga rero yakatiwe imyaka itatu y’igifungo kandi agomba gutanga amande y’amadorari 90.000. Igihano cyahawe umuhungu we ni amezi atandatu y’igifungo, hiyongereyeho amande y’amadolari 45.000.
Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka 10 n’amande akubye inshuro amadolari uwahoze ari minisitiri n’umuhungu we, Joël Bakonga, basanganwe.
Ibi kandi byabaye, mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rutangira muri dosiye yo kunyereza amafaranga yari gutuma kwigira ubuntu mu mashuri abanza bishoboka. Amafaranga Willy Bakonga atemera.
Ati: “Nta mafaranga basanze mu ivarisi yanjye. Sinzi igihe byabereye njye, Willy Bakonga, nohereje amafaranga yanduye. Nagiye i Brazzaville kubera ko mfite ibibazo by’uburwayi, ni ikibazo cy’uburozi ”, ibi ni ibisobanuro bya Willy Bakonga, uvuga ko“ amaze gutakaza ibiro 20 nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


