Nyuma y’imyaka 49 uwahoze ari Umwami w’u Burundi, Ntare V, Charles Ndizeye yishwe, umuryango we n’ubu uracyategereje ubutabera nk’uko byagarutsweho hibukwa iyi myaka ishize yambuwe ubuzima.
Imihango yo kwibuka urupfu rwe yatangiriye ku itariki 29 Mata muri kiliziya ya Bon Pasteur de Shatanya, mu murwa mukuru wa Gitega. Misa yo kumusabira yari iyobowe na Padiri Luc hakizimana wigishije urukundo, kubabarira, gukomeza amahoro n’ubwiyunge.
Uyu mupadiri yagarutse ku bihe bikomeye by’uruhererekane u Burundi bwanyuzemo, ndetse kumaranira ububasha kwa bamwe mu Barundi.
Mu izina ry’ishyirahamwe Fraternité, rihuriyemo abakomoka mu muryango w’ibwami, uwitwa Éloi Baranyanka yamaganye kuba kuva mu 1972, Abaganwa (cyangwa ibikomangoma) n’ababikomokaho barashyizwe ku ruhande mu rubuga rwa politiki ndetse bagakurwa mu myanya y’inshingano nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga.
Baranyanka ati “Guverinoma iriho ubu yagombye gushaka ahantu Umwami Ntare V yashyinguwe, hagakurikiraho kumutaburura kugirango ashyingurwe mu cyubahiro. Abakoze ubwicanyi bagomba gufatwa bakagezwa imbere y’ubutabera,”

Impamvu n’uko Umwami Charles Ndizeye yapfuye biracyari urujijo. Uyu mwami wa gatanu ari nawe wa nyuma w’u Burundi, yishwe ku itariki 29 Mata 1972. Amakuru amwe avuga ko yiciwe mu kigo cya gisirikare cy’abakomando giherereye muri Gitega.
Mbere y’iyicwa rye, yabanje gufungirwa muri uyu mujyi n’ubundi nyuma yo kugarurwa mu Burundi avanwe muri Uganda.
Muri 2012, impuguke z’Ababiligi zaramanutse zijya mu Burundi zigiye gushaka aho Umwami Ntare V yashyinguwe zirahabura. Iyicwa rye ridasobanutse, niryo ryashyize iherezo ku butegetsi bwa cyami mu Burundi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


