Igisirikare cya Tchad kirigamba kwica izindi nyeshyamba amagana

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Tchad kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko cyivuganye inyeshyamba amagana mu minsi ibiri kimaze gihanganye nazo mu burengerazuba bw’igihugu, aho Perezida Idriss Deby yiciwe muri uku kwezi gushize.

Igisirikare cya Tchad kuva hagati mu kwezi gushize kwa kane gihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa FACT, ziganjemo Abanya-Tchad bo mu bwoko bwa Goran, mu Ntara ya Kanem yiganjemo ubutayu, hafi y’umupaka wa Niger.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Tchad, Azem Bermandoa Agouna mu itangazo ryashyizwe ahagaragara yagize ati “Ku itariki 29 Mata, inzego z’ubwirinzi n’umutekano zarangije guhangana n’agatsiko k’inyeshyamba kacengeye kagana Nokou, mu majyaruguru ya Kanem”.

Nokou ni akarere gaherereye mu birometero nka 200 ugana mu majyaruguru y’umurwa mukuru N’Djamena.

Umuvugizi w’igisirikare avuga ko “inyeshyamba amagana zishwe, izigera kuri 66 zigafatwa mpiri”, mu gihe abasirikare batandatu ari bo bishwe.

Nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga, ngo igisirikare cyari cyabanje gutangaza ko cyatakarije kajugujugu mu mirwano kubera ikibazo cya tekiniki, mu gihe inyeshyamba zivuga ko zayihanuye.

Izi nyeshyamba zihanganye na Leta ya Tchad zateguje ko ziteguye kugera muri N’Djamena, aho itsinda ryoherejwe na Afurika Yunze Ubumwe ryageze kuwa Kane kureba uko ibintu byifashe no gushaka uko hakwihutishwa gusubizaho ubutegetsi bwa demokarasi.

Uyu mutwe wa FACT uyobowe na Mahamat Mahadi Ali, wabaye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni umutwe washinzwe mu 2016 ukaba ufite ibirindiro mu majyepfo ya Libya.

Nyuma y’agahenge wari watanze ko gushyingura Perezida Deby ku itariki 23 Mata, wari watangaje ko uzahita usubukura imirwano. Impuguke zivuga ko uyu mutwe ufite abarwanyi babarirwa hagati y’1500 na 2000.

Umunsi umwe mbere y’uko hatangazwa urupfu rwa Perezida Deby, igisirikare cya Tchad nabwo cyatangaje ko kivuganye inyeshyamba 300 kigafata mpiri izindi zisaga 150.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *