Uganda: Abayobozi ba Uganda Airlines bahagaritswe ku mirimo yabo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi wa Uganda, Gen. Edward Katumba Wamala, yategetse itsinda ry’ubuyobozi bukuru muri sosiyete y’igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere Uganda Airlines Corporation (UAC) guhagarikwa ku mirimo nibura amezi atatu kugira ngo hakorwe iperereza ry’imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu, Daily Monitor ivuga ko itashoboye kumenya umubare nyawo w’abayobozi ba Uganda Airlines bagizweho ingaruka n’icyemezo cyatangiye gukurikizwa ku wa gatatu ushize, nyuma y’inama yahuje minisitiri n’itsinda rikuru ry’ubuyobozi ku cyicaro cya minisiteri i Kampala.

Amakuru aturuka muri iyi sosiyete yageraga kuri iki kinyamakuru kuri uyu wa Gatanu, avuga ko nibura abayobozi bakuru 10 n’abagize Inama y’Ubuyobozi bose bagizweho ingaruka n’iki cyemezo.

Ibyo byerekana ko itsinda ryose ry’ubuyobozi riyobowe n’umuyobozi mukuru, Bwana Cornwell Muleya, hamwe n’inama y’abayobozi barindwi, harimo uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, akaba ari n’umudepite uhagarariye Rubanda y’Iburasirazuba, Perez Ahebwa, kongeraho Benon Kajuna, Godfrey Ssemugooma, Catherine Asinde Poran, Rehema Mutazindwa, Charles Hamya na Stephen Aziku Zua bagizweho ingaruka.

Ariko, andi makuru aturuka muri iki kigo avuga ko abayobozi batanu gusa aribo bagizweho ingaruka.

Ayo makuru avuga ko abo bayobozi batanu bakuru ari Muleya, umuyobozi ushinzwe imari Paul Turacayisenga, umuyobozi ushinzwe kwamamaza Rogers Wamala, umuyobozi ushinzwe abakozi, Joseph Sebbowa, n’umuyobozi ushinzwe umutekano Bruno Oringi.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’imirimo, Madamu Joy Kafura Kabatsi, yemeje aya makuru, ariko yanga kuvuga icyateye iki cyemezo.

Ati: “Ntekereza ko ugomba guhamagara minisitiri mukuru (Gen Katumba Wamala). Niwe wakemuye [icyo kibazo]. Niwe ufite amakuru (yose) ”.

Igikorwa gitunguranye cya Katumba

Madamu Kabatsi ariko, yasaga nkaho yerekana ko iki cyemezo cyamutunguye kimwe n’abandi bayobozi bagizweho ingaruka.

Ati: “Nari nahamagaye Inama y’Ubuyobozi n’Umuyobozi Nshingwabikorwa mu nama ariko ntibitaba. Sinongeye kubumva, gusa numvise ibyo wumva ”,

Icyakora, amakuru aturuka muri minisiteri avuga ko ubuyobozi bumaze amezi menshi butishimiye imikorere ya Uganda Airlines mu gihe havugwamo amakuru yo gukoresha nabi imyanya yabo ndetse n’imicungire mibi ku ruhande rw’abayobozi bakuru.

Ibintu bivugwa ko byakajije umurego nyuma ya raporo iheruka gukorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yibanze ku mikorere ya Uganda Airlines mu myaka y’ingengo y’imari ya 2018/2019 na 2019/2020, yerekanaga ko sosiyete yagize igihombo cya Miliyari 15 z’Amashilingi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018 / 2019, n’igihombo cya Miliyari 102 z’Amashilingi mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *