Perezida Samia Suluhu yirukanye abandi bayobozi bakuru muri Leta

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yirukanye abayobozi bakuru mu bigo bya Leta ku mpamvu zitatangajwe.

Itangazo ryo mu biro bya Perezida i Chamwino i Dodoma rivuga ko abagabo batatu; Umuyobozi w’inama nkuru y’abayobozi mu kigo gishinzwe iby’ubwikorezi bwo mu mazi (TASAC), Prof. Tadeo Andrew Satta, umuyobozi w’iposita mu gihugu, Hassan Mwang’ombe na Dkt. Harun Kondo, wari Umuyobozi w’inama nkuru y’abayobozi mu kigo gishinzwe iposita.

Muri TASAC ariko Madamu Samia yirukanyemo abandi bakozi batandatu ari nako asesa inama nkuru y’iposita yose.

Kuva yagera ku butegetsi, ni inshuro ya gatatu yirukanye abayobozi bakuru mu bigo bya Leta.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *