Umwe mu bakorera akazi kabo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze utashatse ko amazina ye atangazwa kubera uburemere bw’amakuru yatanze, avuga ko mu minsi mike ishize mu cyumweru kimwe muri ibyo bitaro muri Neo yaho hapfuye impinja zigera kuri 20 ku mpamvu yatumye bamwe bakuka umutima.
Uyu wahaye amakuru BWIZA yavuze ko icyo gihe Neo (aho bafashiriza abana bavutse igihe kitageze, abavutse bananiwe n’utundi tubazo) yahise yimurwa, kandi ko nituhagera tuzasanga ari uko bimeze. Yaduhaye n’andi makuru bityo bidusaba gufata inzira tujya ku Bitaro bya Ruhengeri ngo turebe ko ari impamo. Avuga ko ayo makuru atayahawe n’umuganga gusa nk’umuntu uhakora yagize ibyo abaza ubwo yabonaga abana bavanwe ahari hasanzwe haba Neo. Avuga ko bavuga ko ” Ari icyorezo cyaje muri Neo, hakaza ibisimba bimeze nk’ibiheri, byarumaga abo bana bagahita bapfa. Urumva muganga ntiyabikubwira gusa twe ayo niyo makuru twamenye. Ubu bateyemo imiti, banasiga n’andi marangi.” Twamubajije niba mu makuru yatanze hatarimo gukabya, ati ” Oya. Urumva nkorera muri biriya bitaro. Ibiri kuba byose mba mbireba kandi turaganira hagati yacu, ibyabaye ntabwo wabiyoberwa keretse utahakorera, njye rero mpa mpari amasaha menshi.” BWIZA yageze mu Bitaro bya Ruhengeri kuwa 3 Gicurasi 2021 i saa tanu za mugitondo, ngo imenye neza iby’aya makuru. Mu ikusanyamakuru rito yakoze, yavuganye n’abakorera mu Bitaro bya Ruhengeri gusa ntiributangaze amazina yabo ku bw’umutekano wabo. Umwe mu bo BWIZA yatangiye ibaza, yamubajije niba koko Neo yarimutse. Yagize ati ” Yego twabonye impinja zose bazivana ruguru bazijyana hepfo. Ntabwo njye namenya impamvu, ubu bari kuhakora amasuku.” Wabonaga afite ubwoba, adashaka kugira byinshi atangaza. Iki kinyamakuru cyageze ahari hasanzwe Neo, gisanga koko ntigihari. Ubusanzwe mu Bitaro bya Ruhengeri, Neo iba hafi n’Ikigo Nderabuzima cya Muhoza, bigatandukanywa n’uruzitiro. Abahivuriza bakunze kuhita kuri dispensaire gusa ubu iri hepfo ku muhanda ugana kuri SOPYRWA. BWIZA yasanze Neo yarimuriwe hafi na kantine (cantine) y’ibitaro, ifatanye n’aho bavurira abana (pediatrie). Mu makuru BWIZA yahawe n’uwo bavuganye, yagize ati ” Neo yarimuwe izanwa hano gusa njye sinzi impamvu yabyo. Gusa hano naho si heza kuko hafatanye na pediatrie kandi bemerewe kuriramo, kwinjirana inkweto. Urumva ko impumuro y’ibiryo ishobora gusanga bano bana aho bari gufashirizwa. Ntabwo hisanzuye nko haruguru.” Tumubajije niba uku kwimurwa ntaho guhuriye n’imfu z’impinja 20 ziherutse gupfa, asa n’ubyigurutsa, yagize ati ” Birashoboka cyo wenda mu cyumweru kimwe 20 zapfa bijya bibaho. Sinamenya niba mu cyumweru gishize byarabayeho.” BWIZA yashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku mpamvu yo kwimura Neo ndetse niba koko abo bana 20 barapfuye mu cyumweru gishize n’icyaba cyarabiteye. Umukozi ushinzwe kwakira abagana ibitaro (Customer Care), Mukanoheri Josée ntiyari yakoze kuko ngo wari umunsi wa konji. Ku murongo wa telefoni, akanga umunyamakuru ati ” Ese ni nde waguhaye uburenganzira bwo kwinjira mu bitaro? Wavuganye n’umuyobozi mukuru? Uzagaruke ejo uyu munsi ni konje, sinakoze.” BWIZA kuwa 4 Gicurasi yavuganye na Mukanoheri avuga ko ” Ayo makuru atariyo gusa uravugana na DG arakubwira.” Icyorezo cyaraje, hapfuye impinja 10 Twavuganye n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Phillibert avuga ko habayeho icyorezo gituma bimura ahabaga Neo gusa ahakana ko hapfuye impinja 20 mu cyumweru kimwe. Yagize ati ” Nibyo koko habayeho icyorezo mu kwezi gushize, duhita dufata ingamba zo kugikumira nk’ibisanzwe. Mu byumweru bibiri bibanza twapfushije impinja zirindwi mu cyumweru cya gatatu dupfusha izindi eshatu. Twabonye ko atari ibintu bisanzwe. Twahisemo gukora ubushakashatsi ngo tumenye icyo cyorezo icyo ari acyo n’ikiri kubitera. Twarakimenye ndetse tugishakira n’umuti ubu twamaze kuwugura. Ubu aho Neo yahoze hakongera kwakirirwa abana.” Yakomeje agira ati ” Sinzi uwatanze ayo makuru ngo hapfuye impinja 20 gusa ikiriho ni uko muri Neo hasanzwe hadukamo ibyorezo. Ibyiza ni uko twebwe twabimenye kare tukabikumira, tugasaba ibikoresho ku bindi bitaro nka Ruli, Nemba, Shyira n’ahandi tukaba twakiriramo abana muri iki gihe. Twamaze kuhasukura inshuro eshatu, tuhakorera isuku ihagije.” Uyu muyobozi yasabye ababyeyi bajya kubyarira mu Bitaro bya Ruhengeri kutagira ubwoba ko hari ikibazo abana babo bagira kuko ubuyobozi bukurikirana umunsi ku wundi uko byifashe. Utubazo duto twose bisaba ko Dr Muhire ariwe udukemura Uwahaye BWIZA amakuru bwa mbere, avuga ko mu Bitaro bya Ruhengeri zimwe muri serivisi zigenda nabi bitewe n’uko bamwe baba bumva nta wundi watanga umuti atari umuyobozi wabyo, Dr Muhire Phillibert. Yagize ati ” Dr Muhire we n’ibipfa ni uko aba atabimenye. Hari igihe abonnement ya televiziyo kuri reception yashize, hashira nk’ukwezi ntawe uyireba kugeza ubwo uwo muyobozi aje kubikemura. Hari igihe itiyo y’imyanda yaturitse, hashira nk’ukwezi itarasanwa kuko buriya ni uko Muhire atari yarabimenye.” Kuri iyi ngingo, Dr Muhire yavuze ngo ” Twese dukora nk’ikipe. Sinavuga ngo ninjye ukemura byose kuko twese turafatanya.” Imyitwarire mibi ya bamwe mu baganga Uyu yatubwiye ko na we hari igihe yumirwa nk’iyo abonye uko bamwe mu baganga bitwara. Ati ” Umuganga waraye izamu akagira atya, akazana nk’umugore wo kuryamana na we kandi ari ku izamu. Hari n’ab’igitsinagore batoroka bakajya kunywa amayoga mu masaha y’akazi.” Yakomeje agira ati ” Ndamuzi umuganga umwe ajya agira atya akajya kuryamana n’umugore ucururiza hafi y’ibitaro (BWIZA yagize ibanga aho akorera n’ibyo akora).” Kuri iki kibazo, Dr. Muhire avuga ko ” Nta baganga bafite iyo myitwarire tukigira.” Bamwe mu baturage bakunze gutunga urutoki Ibitaro bya Ruhengeri kuri serivisi mbi by’umwihariko ku bajya kuhabyarira. Hari ababwiye iki kinyamakuru ko bamwe bajya i Nemba cyangwa Shyira kuko ngo ” Umwana wawe yageze muri Neo yabo, kumubona ari muzima biba kuri bake.” Hari umwe witwa David ukorera mu Mujyi wa Musanze, wabwiye BWIZA ko ” Agahomamunwa ari ukujya kuhivuriza mu ijoro. Ngo ntiwanyura mu mashini kuko dogiteri ntawe. Usanga abarwayi bategereje muganga yasohotse ntawe uhari. Birabangama kubona hopital nzima idashobora gufasha abantu.” Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri muri rusange avuga ko ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi cyakemuwe bitewe n’ingamba bagiye bashyiraho kandi ngo utanyuzwe na we asaba ubufasha ikibazo cye kikamenyekana kigakemuka. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

16 Responses
Haravugwa impfu z’impinja 20 mu cyumweru kimwe muri Neo y’Ibitaro bya Ruhengeri
Ibyo bintu by’imfu z’impinja niba aribyo habeho ubugenzuzi hamenyekane intandaro yabyo kuko ibibivugwaho ni byinshi.

Ikibazo abantu bagira nugukabya inkuru! Za neonatologies zose bijya bibaho ko zadukwamo n’ibyorezo gusa icy’ingenzi nukubitahura hakiri kare ingamba zo kubikumira zigafatwa. Naho ibyo kuvuga ngo kubona umwana wawe avuye muri neonatology ya Ruhengeri ari muzima ngo biba kuri bakeya uwo uvuga ibyo ntekereza ko atazi ibyo avuga kuko ibyaribyo byose urebye % z’abakira n’abapfa ntabwo wabigereranya ikindi kdi tujye twibuka ko muri neonatology ari intensive care unit (soins intensifs) zihatangirwa bityo rero birashoboka cyane ko abana bapfa bitewe n’ukuntu baba baje barembye. Gukabya inkuru rero ntabwo ari byiza cyane cyane nk’iyi iba ivuga ku mfu. Uyu muntu niba koko akorera uri biriya bitaro ntabwo yaba ari umukozi mwiza kuko gutangaza inkuru y’ikinyoma ahantu ukorera numva ari scandal. Amakuru yizewe nayatanzwe n’umuyobozi w’ibitaro kdi murumva ko abisobanura neza cyane. Ikindi kdi amakuru ajyanye n’imfu z’abantu kuyagisha ntabwo byapfa gushoboka kubera ko kuyakorera verification biroroshye

Reka mbabwize ukuri niba hari ahantu yambere hatangwa service mbi mubuvuzi ni ibitaro bya ruhengeri ahubwo byari byaratinze kumenyekana Ariko ubwo bimenyekanye bahindure imikorere yabo nahubundi kababayeho naharwarije umubyeyi wanjye arenda apfa uko byagenze narabibonye bakandika batwandikiraga imiti wajya muri pharmacie yibitaro ngo ntayihari bakakubwira ngo nukuyigurira muri pharmacie zohanze yibataro wakurikirana amakuru ugasanza za pharmacie ari izababandi bakwandikiye imiti ntabwo byumvikana ukuntu hopital de reference ibura imiti yo gufasha abarwayi bingeri zose Ariko ugatangazwa no kumva ngo jya kugura imiti hanze uwo muco ugomba gucika

Yaba imfu,kurangarana abarwayi,byose Ni ikibazo gikomeye,birasaba ko inzego zishinzwe ubuzima zihaguruka zikamenya niba ayo makuru ari impamo koko ubundi hagafatwa ingamba n’ umwanzuro utuma ibyo byose bihagarara .

Ariko koko ibi Bitaro byubu n’uguhembwa Makee! Nukudahembwa, n’ibyo biga mw’ishuri rya kiganga? None se ejo bundi siho twumvaga muri Faizal Umubyeyi baciye ibère Rizima? n’undi barangaranye abyara bikavira mo umwana ubumuga! Nta minsi 2 yaciyeho Mu bitaro bya GISENYI bakira umugabo wanduye Coronavirus nyuma yo kumupima basanze ari Négatif bahamukuye ntakintu cy’isuku bahakoreye ahubwo bihutiye kuharyamishya Umubyeyi warembye bavanye guca Mu cyuma, erega ibi byose n’ikosa rya Ministère y’ubuzima, buri wese iyo abona ahembw’aye aba Terer’iyo, Leta nihaguruke yiteho Ku Baturage bayo ivugurure ibikorwa b’ubuvuzi n’abavuzi, atar’iribyo bareke dusubire k’umuravumba

Ooh
Cyakoze byo Dr Muhire philippe yitangira biriya bitaro kdi akita kubarwayi bose uko ashoboye nanjye ndahamys ko ibip%a ari uko aba atabimenye bajye bamwigiraho.kuko ni inyangamugayo cyane

ariko ntimukage kure y’ikibazo ahubwo ibyakunze kuvugwa mubitaro bya Ruhengeri bikwiye kubazwa umuyobozi wabyo kuko ibihaberara byose abizi kdi ntagire aboyirukana abona babigiramo uruhare agakomeze kubarebera nko gutanga service mbi bikwiye kubikizira mubitaro byose no muzindi service z’ubuzima.