Stade Regional y’i Nyamirambo, iri mu mastade Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahaye uburenganzira bwo kwakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Mu kwezi gushize ni bwo CAF yari yamenyesheje FERWAFA ko hari ibikwiye gukosorwa kuri Stade ya Kigali bitarenze muri Mata, bitaba ibyo na yo ntiyemererwe kwakira imikino mpuzamahanga nk’uko bimeze kuri Stade Amahoro.
Mu byagombaga gukosorwa harimo gushyira intebe za Pulasitiki muri Stade ku buryo buri muntu agira intebe yicaraho aho kwicara ku ntebe za sima, mu rwego rwo kumenya umubare nyirizina w’abo Stade yakira.
Ibindi birimo kuvugurura urwambariro (Dressing room), ubwiherero, guhindura aho abasimbura bicara no gusiga amarangi.
Nyuma y’uko Stade Regional ivuguruwe, CAF yamaze kuyemerera kwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi.
Ikipe y’Igihugu ya Uganda iri mu tsinda rimwe n’Amavubi na yo yemerewe kwakira iriya mikino, gusa ikazabera kuri Stade ya St Mary, mu gihe Stade ya Nyayo National Stadium na yo yemeye.
CAF kandi yagennye ko ibihugu birimo u Burundi, Senegal, Burkina Faso, Malawi, Mali, CAR na Namibia bizakirira mu bindi bihugu nyuma yo kuburw Stade yujuje ibisabwa.


