Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 21 batumiwe mu muhango wo kurahirira kuyobora Uganda, kwa Museveni Yoweli kaguta Tibuhaburwa watsinze amatora muri Mutarama 2021 gusa ngo ntibizwi niba azitabira cyangwa atazitabira kugeza ubu. Uretse Perezida Kagame, hari abandi batumiwe nk’uko Chimpreports ibitangaza. Aba barimo: Cyril Matamela Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tshisekedi Tshilombo Antoine wa RDC, Uhuru Muigai kenyatta wa Kenya, Salva Kiir Mayardit, wa Sudani y’Epfo, Edgar Chagwa Lungu wa Zambia, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatoriale. Minisitiri muri Perezidansi ya Uganda, Esther Mbayo ubwo yavuganaga n’abanyamakuru kuwa 4 Gicurasi yavuze ko hari abaperezida batumiwe gusa ntiyagira byinshi avuga kuri iyo ngingo. Min. Mbayo ati ” Nyakubahwa perezida yatumiye abaperezida 42 muri Afurika n’ahandi gusa 21 nibo bamaze kwemeza ko bazitabira.” Umwe mu bayobozi muri Leta bahaye amakuru Chimpreports yavuze abamaze kwemeza ko bazaba bari i Kampala kuwa 12 Gicurasi 2021 gusa ngo ” Uyu ntazi neza niba Kagame yaba ari mu bamaze kuvuga ko bazitabira uwo muhango.” Gusa uyu yemeje ko ubutumire bwageze kuri Perezida Kagame. Ati ” Ubutumire bwamugezeho binyuze muri ambasade yacu i Kigali. Kumenya niba azaza cyangwa atazaza ntacyo mbiziho.” Uyu wanze ko amazina ye atangazwa kuko atari umuvugizi wa Leta, abajijwe niba gutumira Kagame byaba ari ikimenyetso cyo gushaka kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi. Yagize ati ” Nta washidikanya kuri ibyo. Perezida abona Kagame nk’umuvandimwe bityo rero ukutumvikana ntikwatandukanya ibihugu byombi.” Min. Mbayo avuga ko umubare w’abari kuzitabira irahira rya Museveni kuwa 12 Gicurasi wagabanyijwe kugeza kuri 4042 bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus i Kololo. Ku ruhande rw’ u Rwanda, nta rwego mu zo bireba biragira icyo bitangaza kuri ubwo butumire bwa Uganda, niba buzubahirizwa mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka isaga ibiri bibanye nabi. Biramutse bibayeho cyaba ari ikimenyetso cyiza ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kongera kubana neza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


