BĂ©atrice Munyenyezi uherutse koherezwa na Amerika mu Rwanda yabwiye urukiko ko ibyaha bya jenoside aregwa n’ubushinjacyaha atabyemera kuko abatangabuhamya babeshya ko yigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda mu gihe we atarangije n’amashuri yisumbuye.
Munyenyezi w’imyaka 51, ashinjwa ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu n’ibindi. Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bamwunganira batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko. Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n’abatangabuhamya. Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye. Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”. Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi – Sharom Ntahobari – ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we. Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma. BBC yari mu rukiko ivuga ko mu zindi nzitizi zagaragajwe na Munyenyezi ni uko nta mabaraga yari afite zo kujya gukora jenoside kuko yari afite abana bato b’impanga kandi anatwite. Avuga ko yari mushya i Butare kuko yari yarahageze muri Nyakanga 1993 aje gukora ubukwe bityo ngo nta jambo yari ahafite. Urukiko rwavuze ko kuwa mbere tariki 10 Gicurasi 2021 ruzatanga umwanzuro ku nzitizi zatanzwe n’uruhande rw’uregwa hamwe no ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.


