abanyarwanda.jpg

Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yohereje Abanyarwanda 17 barimo Byukusenge Jennifer washinjwaga gushaka kwivugana Maj. Gen Steven Sabiiti Muzeeyi Magyenyi wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’iki gihugu.

Ni umwe mu Banyarwandakazi batatu muri aba 17 boherejwe n’iki gihugu cyabagejeje ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare nk’uko tubikesha ikigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Rwanda, RBA.
abanyarwanda.jpg

Byukusenge yagiye muri Uganda tariki ya 3 Mata 2021 bivugwa ko yari agiye gusura umubyeyi we, Mariam Mukamusoni, kugira ngo amugezeho gahunda y’ubukwe ateganya, ndetse banafatanye kuyitegura.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo Chimp Reports byavuze ko tariki ya 5 Mata, Byukusenge yaterewe muri yombi i Kampala n’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza rwa gisirikare, CMI, bamujyana kumufungira ku biro bikuru.

Iki gitangazamakuru muri uko kwezi cyatangaje ko cyavuganye n’umwe mu bayobozi ba Uganda utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, agira ati: “Byukusenge yafashwe kandi icyamugenzaga kwari ukwica Gen. Sabiiti.”

Gusa bisobanuro byigeze bitangwa ku cyatumye Byukusenge ashinjwa ibi byaha; niba yaba aziranye na Gen. Sabiiti cyangwa se niba barigeze bahura ari muri uru ruzinduko.

Soma inkuru irambuye hano https://bwiza.com/?Kampala-Umunyarwandakazi-yafashwe-ashinjwa-gushaka-kwica-Gen-Sabiiti

Uganda yakunze kumvikana ita muri yombi Abanyarwanda babayo, ibashinja ibyaha birimo ubutasi. Bamwe muri bo yagiye ibohereza mu Rwanda itabakurikiranye imbere y’ubutabera, Leta y’u Rwanda ikavuga ko bamwe muri bo bakorerwa iyicarubozo bitewe n’ibikomere biba bigaragara ku mibiri yabo.

Itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda Leta y’u Rwanda ivuga ko ritagize icyo rishingiyeho, riri mu mpamvu zatumye umubano w’ibihugu byombi ugenda nabi kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje
    Ariko nkibi bizaherezahe.kugirira akarengane no kwigirizaho nkana mwene wanyu wumwirabura! Africa Imana iturengere

  2. Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje
    Ariko nkibi bizaherezahe.kugirira akarengane no kwigirizaho nkana mwene wanyu wumwirabura! Africa Imana iturengere

  3. Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje
    imana ishimwe kuko itabay abanyarwand Bari barafashwe bugwate

  4. Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje
    imana ishimwe kuko itabay abanyarwand Bari barafashwe bugwate

  5. Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje
    imana ishimwe kuko itabay abanyarwand Bari barafashwe bugwate

  6. Byukusenge washinjwaga gushaka kwivugana Gen. Sabiiti ari mu Banyarwanda Uganda yohereje
    imana ishimwe kuko itabay abanyarwand Bari barafashwe bugwate

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *