Mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, umugore w’imyaka 29 bamusanze yimanitse mu mugozi ariko ngo mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ubutumwa ageneye umugabo we amubwira ko arambiwe gukomeza kumugora. Uyu mugore bivugwa ko yitwa Redempta, bamusanze yiyahuye mu nzu yabanagamo n’umugabo we ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021. Bikekwa ko uyu mugore yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yari amaze igihe yivuriza i Ndera mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe. Ngo mu ibaruwa, yamenyeshaga umugabo we iby’iki cyemezo cyo kwiyahura amubwira n’impamvu ko arambiwe guhora arwaye kandi ko yabonaga ari ukumugora. Iyi baruwa yahise ijyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera mu gihe umubiri we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gahini. Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini.

8 Responses
Kayonza: Umugore wari urwaye yagiriye impuhwe umugabo we wamwitagaho ahitamo kwiyahura
ntabwo kwiyahura byari bikwiye kuko sicyemeze kiza byari inshingano zumugabo keimwitaho nawe iyo aza kubawe umugore yari kumwitaho kuko basezeranye kubana akaramata

biteye agahinda gs yafashe umwanzuro utarimwiza

Nanjye ngiye kwiyahura kuko ibitekerezo birenda kunsaza

Ninkoko ngo umuntu aremza iminsi ntaremza umunsi gusa niba yari arwaye indeara yo mumutwe nyari ikibazo Imana imwakire Ibane nawe