Minisitiri w’ingabo wa Tchad aremeza ko inyeshyamba za FACT zatatanye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo w’Akanama ka Gisirikare k’Inzibacyuho muri Tchad, aremeza ko Igisirikare cy’iki gihugu kimaze gukubita inshuro ahantu henshi inyeshyamba za FACT ndetse kuri ubu zatatanye. Yongeyeho ko badateze gushyikirana n’abakora iterabwoba.

Minisitiri w’ingabo mushya wa Tchad,Brahim Daoud Yaya, yashimangiye ko inyeshyamba za FACT zatangije ibitero kuri Tchad kuva hagati mu kwezi kwa kane, ubu zatatanye, mbere yo kongeraho ko abayobozi batazagirana imishyikirano n’abakora iterabwoba.

“Ingabo za leta zirimo gusukura zone y’ibikorwa. Benshi mu mfungwa bari mu maboko ya jandarumori kandi bafashwe neza. Umwanzi yaratatanye,” ibi Gen. Daoud yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Yakomeje agira ati “ Ntabwo tuzigera dushyikirana n’abakora iterabwoba,”
Uyu mutwe wa FACT ufite ibirindiro mu majyepfo ya Libya kuva washingwa mu 2016, wabanje kugaragara n’uruhererekane rw’imodoka zawo ku itariki 11 Mata zambuka umupaka wa Libya na Tchad, zibanza kwinjira muri Niger mbere yo kugaruka muri Tchad zinjiriye mu Ntara ya Kanem.

Minisitiri w’ingabo wa Tchad ati “ Libya ni indiri y’abakora iterabwoba… ariko sinashinja Libya gufasha abakora iterabwoba nta leta iri muri Libya.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *