Nkombo: Baheruka ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika babushyikirizwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gushyikirizwa ubwato bari baremerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, baribaza aho ubwato bwarengeye kuko baheruka kubuca iryera babushyikirizwa mu ntangiriro z’Ukwakira 2020.

Ni ubwato bwari bushyashya kandi ari bwiza kurusha ubwo bari basanganywe nabwo bari barahawe na Perezida Kagame.

Nyuma yo kubushyikirizwa, abaturage bavuga ko amezi abaye arindwi batabuca iryera kuko babuheruka uwo munsi babuhabwaga. Bavuga ko nta n’amakuru yabwo bafite, gusa ngo bumva ko buri gukorera amafaranga mu tundi turere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwo buvuga ko ubu bwato buri i Karongi, aho butegereje ko abigishijwe kubukoresha babimenya neza ubundi bugatangira imirimo nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, atangaza ko ubwo bwato ubu buparitse kuko habanje kwigishwa abagomba kubukoresha, ndetse ari nako hakorwa imenyekanisha ryabwo.

Yahakanye amakuru y’uko buri gukorera amafaranga ahandi, yizeza abaturage ko vuba cyane ubu bwato buza gutangira imirimo yabwo. Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 no kwikorera toni eshatu z’imizigo.

Bwari bwaje bwunganira ubundi Umurenge wa Nkombo wari warashyikirijwe mu 2012 ari impano ya Perezida Paul Kagame, bukaba bwaragize uruhare mu iterambere ry’abaturage kuko bwabyaye ubundi buto bwifashishwa n’abajya n’abava ku Nkombo.

Ubwo babushyikirizwa muri ayo mezi, abaturage bari bijejwe ko nyuma y’amezi abiri buzahita butangira gukora, muri ayo mezi ngo bari bagiye gushakisha rwiyemezamirimo uzabukoresha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *