Mushiki wa Kabila arahamagarira Perezida Tshisekedi gusubiza ku mirimo ye musaza we

Sangiza iyi nkuru

Mushiki wa Joseph Kabila bavukiye rimwe witwa Jaynet Kabila yamaganye iyeguzwa rya musaza we, Zoé Kabila, ku buyobozi bw’Intara ya Tanganyika kuri uyu wa Kane, itariki 06 Gicurasi asaba Perezida Felix Tshisekedi gukora igikwiye. Iri yeguzwa rya musaza we ryanamaganwe na bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amajwi yakwirakwijwe na Depite Josué Mufula yitiriwe Jaynet Kabila, nawe akaba ari umudepite uhagarariye Kalemi mu nteko ishinga amategeko ya RDC yumvikana,yamagana intambwe zatewe kugeza ku iyeguzwa rya musaza we.

Ntabwo ntekereza ko ibi ari ibintu bishobora kunezeza umuntu wese mugihe amategeko atubahirijwe kandi agakurikizwa. Urabizi, hariho amategeko yerekana inzira zo gukurikiza kugirango ukureho guverineri yanditswe mu mabwiriza y’imbere y’inteko y’intara no mu mategeko shingiro.

Urubuga Politico.cd dukesha iyi nkuru ruvuga ko aya majwi ya Jaynet avuga mu Giswahili yarugezeho kuri uyu wa Gatanu, itariki 07 Gicurasi.

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko muzi ko iri tegeko ritubahirijwe. Mbere ya byose, guverineri ubwe ntahari, ari i Kinshasa aho amaze igihe kirekire, ngira ngo ukwezi n’igice. Yaragiye kandi ni ukuri ko yavuganye na Visi Minisitiri w’Intebe w’ubutegetsi bw’igihugu wa guverinoma yahozeho kandi igihe yashakaga gutaha, bamubwiye gutegereza kuko Perezida wa Repubulika yashakaga kuganira nawe ku Ntara ya Tanganyika. Kandi kuva uwo munsi, ngira ngo amaze ukwezi n’igice. Ibyo bintu byose rero byarabaye kandi nta mahirwe yari afite yo kuza, nk’uko biteganywa n’amategeko ya Repubulika, kugira ngo yisobanure cyangwa yiregure ku birego yashinjwaga. Ibi bintu ntibishobora gushimisha umuntu wese ukunda ubutabera, amategeko na demokarasi.”

Perezida Tshisekedi yasabwe kugira icyo akora

Jaynet Kabila yahamagariye Perezida Felix Tshisekedi, ari we ukurikirana imikorere myiza y’inzego, kugira icyo akora kugirango Zoé Kabila asubizwe ku mirimo ye. Yamuhamagariye “gukora igikwiye”.

Ati “Nizera ko Perezida wa Repubulika, ari we wishingira imikorere myiza y’inzego, afite inshingano kandi nizera ko ibyo bintu abizi neza kuko ibyo ari ibintu bikorwa ku mugaragaro… ndatekereza ko agomba gufata inshingano ze mu biganza, akore igikwiye, kizerekana ko amategeko yubahirizwa kuko dufite itegeko nshinga ryacu, tuzi icyo rivuga, hariho amategeko y’igihugu kandi tuzi ibyo avuga…”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *