Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’uko amavomo bari bubakiwe mu midugudu ya Karambi na Barizo mu Kagari ka Bikara, hari ayafunzwe atamaze kabiri, nyuma y’uko basabwe kujya bishyura amazi bahavomaga bakabura ubushobozi.
Ubwo ayo mavomo yubakwaga, abaturage bemeye gutanga imirima bahingagamo inyuzwamo amahombo indi yubakwamo ibigega biyobora amazi muri ayo mavomo badahawe ingurane, bizezwa ko ayo mazi bazajya bayavomera ubuntu.
Amavomo amaze kuzura mu 2017, bavomeye ayo mazi ubuntu mu gihe gito, nyuma basabwa kujya bayishyura.
Umwe mu baturage bavuganye na KTPress dukesha iyi nkuru ati “Twavomaga amazi y’igishanga, noneho batubwira ko batuzaniye amazi y’ubuntu. Dushyiramo imiganda…amasambu yacu ntibatwishyuye, insina zacu barazitema, ibishyimbo aho byari biri bagiye babirandura kubera igihombo bari gucishamo, bigeze nyuma rero bati muduhe amafaranga.”
Mugenzi we nawe yamwunganiye agira ati “ Nta nubwo bigeze babimenyesha, nagiye kubona mbona bari kubakamo ibisima, ngize ngo ndavuze ngo ese ntabwo ushaka ko amajyambere atugeraho?”
Abandi bakomeza bavuga ko imyaka yabo yangijwe kandi ntibahabwe ingurane none umugezi ukaba warafunzwe ngo keretse bagiye bayagurisha.
Ayo mavomo uko ari atanu yubatswe ku nkunga ya Kiliziya Gaturika Diyosezi ya Ruhengeri rimwe niryo rikora, ushaka amazi yaryo nawe akaba yishyuzwa amafaranga 20 ku ijerekani, mu gihe andi mavomo ane atagikora kuko yafunzwe.
Abayavomaga ubu bakora urugendo rurerure bajya nabwo kuvoma amazi y’ibishanga bakoresha mu mirimo yo mu rugo, ibibatera impungenge z’uko ashobora kubatera indwara ziterwa n’umwanda.
Hanyurwabacye Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, avuga ko aya mazi akegerezwa abaturage hari gahunda y’uko bavomera ubuntu mu gihe gito, nyuma baza gushyiraho indi gahunda yo kujya bayagura ku kiguzi gito, kugirango najya yangirika hajye haboneka ubushobozi bwo kuyasana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


