Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko mu gihe cya Guma mu Rugo ruswa yiyongereye mu Rwanda kuko serivisi nyinshi zari zifunze.
Ingabire yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari kuri Radiyo Rwanda, mu kiganiro cyibanze ku ishusho ya ruswa mu gihugu.
Madamu Ingabire yavuze ko impamvu ruswa yiyongereye ari uko serivisi nyinshi zari zifunze, no kuba abantu barakoraga basiganwa n’amasaha.
Ati: “Nko muri Polisi twasanze abantu benshi batanze ruswa bavugaga ko byatewe n’umuvuduko bakoreshaga basiganwa n’amasaha yo kuba bageze mu ngo abandi bayarengeje.”
Ingabire yavuze ko kuba utubari twarahindutse resitora na byo biri mu byongereye ruswa, ariko nanone bigizwemo uruhare n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Ati: “Hari uw’i Bugesera watubwiye ko amenyera umukuru w’umudugudu Mützig imwe ya buri munsi itishyuye, noneho akamukingira ikibaba akamureka akikorera.”
Ingabire yaherukaga kubwira Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (APNAC) ko ruswa yiganje cyane mu butaka n’imyubakire no muri gahunda ya Girinka.
Yabigarutseho mu nama yabaye ku wa 07 Gicurasi yahuje iyo Komisiyo n’inzego zirimo urw’Umuvunyi, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ndetse na Transparency International Rwanda ayobora.
Yavuze ko ruswa yiyongereye “cyane cyane mu myubakire mu kajagari no kubona ibyangombwa byo kubaka kuko byageze ku kigero cya 61%, gahunda ya Girinka ku kigero cya 50%, gutanga akazi mu bikorera ku kigero cya 20%.”
Yavuze ko hari n’ibibazo byagaragaye mu ibarura ry’ubutaka ku baturage, kandi bashaka kubikosoza bigasaba gutanga ruswa.
Ingabire yavuze ko kuri ubu hakigaragara imitangire mibi ya serivisi mu kwishyura umusoro w’ubutaka no guhinduza ibyangombwa, bikarangira na byo hatanzwe ruswa kugira ngo abaturage bakemurirwe ibibazo.
Transparency International Rwanda ivuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo inzego z’ibanze zaranzwe na ruswa ku kigero cya 35,5%, Polisi 26,6% no mu zindi nzego ku kigero cya 26%.
Ingabire asanga hari ahagomba kongerwamo imbaraga nyinshi guhera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo ruswa icike burundu.
Yavuze ko mu buhamya butanzwe bw’abaturage ngo bagaragaje ko mu nzego z’ibanze ariho bakingira ikibaba cyane abaka n’abatanga ruswa, cyane mu ifungurwa ry’utubari n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ati: “Ugasanga akabari karakora nk’uko bisanzwe wajya kubwira umukuru w’umudugudu ati ‘erega bariya bihorere barananiye’, ukibaza uko bananira ubuyobozi na Polisi ahubwo ntaba yaratanze amakuru.”
Yunzemo ko hari aho usanga amazu abagore batunganyirizamo imisatsi abantu bakora uko bisanzwe, wababaza uko babigenza kugira ngo bakore abandi badakora bakakubwira bati: “bosi yahaye inkeragutabara akantu, ni zo ziducungira zabona Polisi ije bakatubwira tugafunga”.
Ku bwa Ingabire, hari ikibazo gikomeye mu gihe uwakabaye ijisho rya Leta mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza ariwe wakira ruswa akaba umufatanyacyaha mu kuyica.
Avuga ko serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze zitangwa nabi cyane gusirigiza abantu no kutabaha ibyo bagombwa.
Yavuze ko icyiza ari uko bizwi ko bihari bityo bakaba bagiye gushaka uko byakemuka aho buri muntu n’urwego akoramo cyangwa ayoboye azajya asobanura ibyo akora n’uko abikora.
Ikindi kibazo gihari ngo ni uko n’abaturage batanze amakuru ku bitagenda neza bagirwaho ingaruka.
Yatanze urugero rw’akarere kamwe ko mu ntara y’Iburasirazuba, aho umukuru w’umudugudu yirukanye umuturage mu mudugudu ayobora kubera ko yatanze amakuru ko uwo muyobozi acuruza imiti atari umuganga.


