Urukiko rwategetse ko BĂ©atrice Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye. Umucamanza yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda. Uregwa we yiregura, yavuze ko muri jenoside yari umugore uheruka kubyara impanga kandi wari wongeye agatwita bityo atari afite intege zo kujya mu bwicanyi. BBC yakurikiranye iburanisha ivuga ko Munyenyezi amaze gusomerwa umwanzuro w’urukiko kuwa mbere nimugoroba, Madamu Munyenyezi yagize ati: “Sinishimiye icyemezo cy’urukiko, ntangaje ko nkijuririye.” Mu kwezi gushize Munyenyezi yoherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda arangije igihano cyo gufungwa imyaka 10 kubera kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka muri Amerika. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


