Mu gihe umucamanza wo muri Espagne yasabaga ubuyobozi bw’u Bwongereza kubuza Gen Karenzi Karake kuza mu Rwanda, uyu mucamanza yamaze gukubita igihwereye kuko Gen Karenzi Karake yamaze koherezwa mu Rwanda.
Kuri uyu uyu Gatatu nibwo umucamanza wo muri Espagne yari yabujije Leta y’u Bwongereza kohereza mu Rwanda Gen Karenzi Karake nyuma y’uko urukiko rwa Westminster rwanze kumwohereza muri Espagne .
amakuru y’imvaho akomeza avuga ko Ku wa mbere, Gen. Karenzi Karake yari yarekuwe ndetse yabwiwe ko yemerewe kuza mu Rwanda mu masaha 48.
Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama 2015 mu masaha ya saa tatu nibwo Gen Karenzi Karake yari amaze kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe avuye mu Bwongereza.
Umucamanza Jordi Palou-Loverdos yabwiye Digital Journal ko yandikiye ubutabera bwo mu Bwongereza n’ishami ry’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rishinzwe ubutabera kongera kumufata.

Palou-Loverdos yishingikirije ingingo yitwa aut dedere aut judicare, mu butabera, iteganya ko igihugu cyose gitegetswe gukurikirana abaregwa ibyaha bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga batari basabwa kugira igihugu boherezwamo.
Kugeza ubu byamaze kumenyekana ko ibyo Loverdos yasabwe byateshejwe agaciro n’ubucamanza bwo mu Bwongereza nyuma y’aho General Karenzi yoherejwe mu Rwanda ndetse yamaze kurusesekaramo.
Ifatwa rye ryari rishingiye ku mpapuro zita muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda 40 zatanzwe n’umucamanza w’umusipanyolo mu 2008.
Izo mpapuro zagaragazaga ko Lt. Gen. Karake n’abo bayobozi 39 bashinjwa gukora Jenoside binyuze mu “mutwe w’iterabwoba (RPF) batewe inkunga na Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

LT Gen Karenzi Karake nyuma yo kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa kane yakiriwe n’imbaga y’abantu irimo abagize umuryango we, inshuti ze na bamwe mu bayobozi b’igihugu
U Rwanda rusanga izo mpapuro zitari zigamije ubutabera, ahubwo zigamije ”kugoreka amateka igihugu cyanyuzemo kandi zigasiga icyasha, igihugu, abaturage bacyo na guverinoma.
Leta y’u Rwanda kandi isanga izo mpapuro zihonyora ubutabera, zigashaka kuyobya uburari zigoreka amateka asanzwe azwi, zigashyira akaga Abanyarwanda bahuye nako ku mutwe wa guverinoma y’u Rwanda yahagaritse Jenoside.
Polisi mpuzamahanga, Interpol, yanze guha agaciro impapuro zita muri yombi abo bayobozi b’u Rwanda 40 igendeye ku kuba zarasaga nk’izirangajwe imbere na politiki.
Muri Mutarama 2015, Urukiko rwisumbuye rwo muri Espagne narwo rwazitesheje agaciro kubera ibura ry’ibimenyetso no kuba zihabanye n’ibiteganywa n’ubucamanza mpuzamahanga icyo gihugu kigenderaho.
U Rwanda rusanga izo nyandiko ari intwaro y’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Leta y’u Rwanda yemeza idashidikanya ko nta cyaha na kimwe abo bayobozi 40 bakwiye gukurikiranwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


