Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga, yashimiye abakinnyi n’abatoza ba APR FC ku kuba bakomeje kwitwara neza; abasaba gukomereza mu mujyo wo gutsinda amakipe yose bakegukana igikombe cya shampiyona.
Afande Muganga yabahaye ubwo butumwa ku wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi, ubwo bari basoje imyitozo bitegura umukino wa gatanu wo mu tsinda A iriya kipe y’Ingabo z’igihugu iherereyemo.
Ni APR FC itaratakaza umukino n’umwe muri ririya tsinda, ndetse ikaba iriyoboye n’amanota 12 mu mikino ine imaze gukina.
Gen Muganga aganiriza abakinnyi n’abatoza yagize ati: “Dufite amanota cumi n’abiri kuri cumi n’abiri, nibyo twifuza no mu mikono yindi iri imbere tuzakomereze aho dutsinde amakipe yose.”
” Tugomba kuyatsinda n’igikombe tukagitwara, nk’abakinnyi mukomeze mwumve inama z’abatoza kuko babashakira ibyiza bizabafasha gutwara igikombe.”
Urubuga rwa APR FC rwatangaje ko Afande Muganga yanaboneyeho kongera kwibutsa ikipe yose muri rusange gukomeza gukumira no kwirinda icyorezo cya covid-19, kugira ngo bitazabakoma mu nkokora ku ntego yabo yo gutwara igikombe.
Ati: “Dukomeze no kwirinda iki cyorezo cya covid-19, kuko hagize uwandura byaba bitubujije amahirwe yo gutwara igikombe, tuzabikorere dufite ubuzima bwiza.”
APR FC iri mu itsinda A ihuriyemo na Bugesera FC, AS Muhanga ndetse na Gorilla, ikaba imaze gutsinda imikino yayo yose.
Iyi kipe izasubira mu kibuga kuwa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi yakira ikipe ya AS Muhanga i Huye.



2 Responses
Tugomba gutsinda amakipe yose n’igikombe tukagitwara_Gen Muganga
Dutekereze hanze kugera mu matsinda naho mu Rwanda foot iri hassi équipe zirakenye kuburyo apr izatwara ibikombe byose.nta kibazo.thx
Tugomba gutsinda amakipe yose n’igikombe tukagitwara_Gen Muganga
Dutekereze hanze kugera mu matsinda naho mu Rwanda foot iri hassi équipe zirakenye kuburyo apr izatwara ibikombe byose.nta kibazo.thx