Museveni yavuze uko yashatse gufasha Gaddafi ngo bahe OTAN isomo, undi akamutenguha

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko mbere y’uko Col Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya yicwa, yapanze kumufasha kwigobotora ingabo zari zimusumburije, undi birangira amutengushye.

Umukuru w’Igihugu cya Uganda yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ubwo yari amaze kurahirira manda ya gatandatu mu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo.

Perezida Museveni mu ijambo rye, yashimiye abakuru b’ibihugu ndetse n’intumwa zitabiriye umuhango w’irahira rye, ashimangira ko byerekana ubuvandimwe nyabwo.

Umukuru w’Igihugu cya Uganda yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n’ibibazo biri mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’ibyari bihagarariwe mu irahira rye, avuga ko bidakwiye Abanyafurika.

Yatanze urugero rw’ibibazo by’umutekano biri mu bihugu nka Libya, Mali, Niger, ibice bimwe bya Nigeria, Chad, Centrafrique, ibice bimwe bya CamĂ©roun, Uburasirazuba bwa RDC, Somalia na Mozambique; avuga ko ibyo bibazo byose bigomba gukemuka kandi kubikemura bikaba bishoboka.

Agaruka ku bibazo byo muri Libya byatangiye muri 2011 mbere y’uko Gaddafi yicwa, Museveni avuga ko byatejwe n’abantu bamwe na bamwe b’abirasi batari bashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ku bwa Museveni, ngo aba bagizi ba nabi ntaho bari gucikira, iyo Gaddafi atagira ubwoba bw’intambara agahitamo guhunga umujyi wa Tripoli.

Ati: “Ubwo abantu bamwe batangiraga kwataka Libya barwanya icyemezo cya AU, nahamagaye Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo nsaba ingabo za Afurika, mumenyesha ko nafashe icyemezo cyo gutanga umusada muri Libya, tukarwana kandi tugaha isomo bariya bagizi ba nabi.”

“Twatengushywe na Muammar Gaddafi wavuye muri Tripoli atarwanye. N’ubwo muri icyo gihe ntashoboraga guhita mvugana na Muammar Gaddafi, nagiriye inama intumwa ye yaje kundeba yo guhindura Tripoli Stalingrad.”

Stalingrad kuri ubu izwi nka Volgograd, ni Umujyi wo mu Burusiya ufite amateka akomeye mu ntambara ya kabiri y’Isi, kuko wagize uruhare rukomeye mu gutsindwa kw’Abadage bari barateye Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti, nyuma yo kuwicirwamo n’inzara ndetse n’ubukonje.

Museveni yavuze ko we na Perezida Zuma bari biteguye kwita ku buryo bashakira igisubizo indege z’intambara na za misile zarasiraga kure abaturage ba Libya, ku buryo abateye Libya bari kubura amahitamo bikarangira bamanutse ku butaka ubundi bakarwana umukukuzo.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Uganda asanga indi mpamvu yatumye Gaddafi yicwa ari uko ibihugu byinshi byo mu majyaruguru n’Uburengerazuba bwa Afurika byari byugarijwe n’umutekano muke, ku buryo bitashoboraga gutabara Libya.

Museveni yavuze ko yarwanye na Gaddafi inshuro ebyiri mu 1972 no mu 1979 ubwo yari ashyigikiye Idi Amin bari basangiye idini ya Islam, ariko ibyo bikaba bitavuze ko igihugu cy’amahanga cyatera igihugu cya Afurika cyitwaje ko kidashyigikiye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ngo abandi barebere.

Col Muammar Gaddafi yishwe mu Ukwakira 2011 n’nyeshyamba zashakaga kumuhirika ku bufatanye n’ingabo za OTAN, nyuma y’intambara yari imaze amezi arenga umunani.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *