Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko abapolisi bambaye imyenda ya gisivili bafashe umugabo wari watorotse kasho ya polisi i Musanze, ariko uko uyu mugabo yafashwe byanenzwe n’abantu benshi, hari uwavuze ko bisa no gushimuta. Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, yafatiwe mu Mujyi wa Musanze agaragaza abagabo bane bambaye imyenda ya gisivile bateruye umugabo bamushushubikanya, kandi bamwe muri bo bamukubita ibipfunsi. Bamushyira mu modoka nayo ifite ‘plaque’ ya gisivile igahita igenda. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ubu buryo bwo gufata umuntu, bamwe babwise gushimuta, abandi babihuza n’uburyo hari abantu bamwe baburirwa irengero mu gihugu. Umwe muri bo, witwa Clemyito_Clemence ati “Ibi bintu nyamara mukoresha abantu bambaye civile mukazi bagafata umuntu nkabamushimuse ni bibi pe nin’ubunyamaswa. Mu minsi ishize nabwo byabaye kabeza kuri escalier nabasore bibigango. Muri kuduhahamura n’ukuri” Ntibizwi neza ibyabanjirije aya mashusho, niba abafashe uyu mugabo babanje kumubwira ko ari abapolisi, cyangwa se niba yabarwanyije. Polisi kandi ivuga ko abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise “nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko”. Umwe mu babishyigikiye bati ” Turashimira police kubunyamwuga buyiranga. Nibyo ntawuri hejuru y’amategeko bazahanwe hakurikijwe amategeko…” Benshi mu bakoresha imbugankoranyambaga kandi basabye ko bazajya bamenyeshwa niba koko abapolisi bahohoteye abaturage, baba bahanwe koko nk’uko RDF ibigenza, ibageza nko mu nkiko. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV Perezida Ndayishimiye yageze muri Uganda tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Museveni wabaye ku munsi wakurikiyeho.

12 Responses
Ibi bintu nyamara mukoresha abantu bambaye ‘civile’ mu kazi bagafata umuntu nk’abamushimuse ni bibi- Umuturage abwira polisi
Ahubwo Police yitondere iyi Mikorere kuko hari benshyi ku nyungu zabo baba babonye uko babikoresha bigatuma bahohotera Abantu cg bakiyita Aba Police bagamije kwiba, hari n’abagizi ba nabi babyitwaza bakica umuntu bikitirirwa Police y’igihugu cyacu kirangwa n’umutekano, i Rubavu har’umusore ufite Moto imeze nk’iya police (ki moto) Akambara impuzankano nk’iya ba Police yahahamuye Abantu, mu ma Qualitie, Akunze kuboneka mu Mbugangari aba yiruka nk’umu police ukurikiye umuntu uri Mu makosa, ibi Ntaho bitaniye n’ibyigeze kwaduka i Rubavu aba SĂ©curitĂ© bambaye inyenyeri z’ingabo z’igihugu, RDF kandi Ari Aba Civile, Police Lero Izirengere ibi biragayitse.

Ibya RNP muriyiminsi mbiteze Amaso,wagirango nta police yumwuga tukigira.

Ariko murasetsa Ubwo naba nshinzwumutekano nyabaki igihe mbonyumugizi wanabi umazigihe ashakishwa namubona nkamureka simufate ngo nuko nambaye civilian clothes kandi mbifitiyububasha mpabwa nitegeko ese igihe ugiye gushaka abambaye uniforms ugasanga uwo mugizi,wanabi yatorotse cyaneko nabo bajyenda bihishahisha jye nagufata amategeko akazabisobanura ababirwanya niba atarukwigizankana mwaba mukorana nabagizi banabi umutekano wigihugu kuwurinda nukwirinda amaranga mutima.

wamufata ariko ntumuhohotere ngo ugende umukubita noneho muruhame!ubwo c harimo ubuhe bwenge?uba umufiteho uburenganzira ushatse wamukubitira aho umujyanjye ,hariya nta professionalism yabayeho kuko icya mbere bagaragaje isura mbi kuri police y’igihugu,icyakabiri bagaragaje isura mbi ku Rwanda

uwafashe aya mashusho nawe ashakishwe ahanwe

Kwambara civil si ikibazo ; ikibazo ni uburyo bakoresha.Mujye mugira ubumuntu.