Umupangayi yasubije inzu idasannye, nyirayo yanga kuyakira. Ninde uzirengera igihombo? Amaso bayateze urukiko

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, urukiko rw’ubujurire rwaburashirije ku Kimihurura urubanza rwaregewe na Khaas Ltd wakodeshaga inzu na Me Mhayimana Isaie nyuma yamuha imfunguzo akazanga kuko inzu idasannye uko babivuganye. Ubu inzu imaze imyaka itatu nta muntu uyibamo, iracyari mu maboko ya Khaas Ltd, ari nayo yareze ivuga ko yarenganijwe mu rukiko rw’ubucuruzi.

Ni inzu iri I Gikondo mu murenge wa Kigarama, ubu yahindutse igihuru: ibyatsi byameze ku isima, inzugi zirarangaye, igisenge kiranagana.

Mu rubanza nyirizina abunganira Khaas Ltd bavuga ko nyirinzu atagombaga kwanga imfunguzo, naho abunganira nyirinzu bati, “iyo arwakira ubu ntacyo aba avugiraho”.

Ku bijyanye n’akarengane ari nako Khaas yaregeye, abunganira Khaas bavuga ko umucamanza wa mbere yemeje ko Me Mhayimana yari yemerewe kwanga kwakira imfunguzo.

Umucamanza yabajije abunganira Khaas Ltd niba koko umukiriya wabo yarasannye inzu ya Me Mhayimana. Maze uw’umugabo rashidikanya, ariko uw’umugore arabyemeza.

Naho ubunganira Mhayimana bati: “Huissier Tuyiringire Gilbert yoherejwe na Khaas, yemeza ko inzu isannye, ariko ahamagajwe n’urugaga rwabo arabihakana. Huissier Bapfakwandika we agaragaza ko inzu yangiritse cyane cyane”.

Aha bakagaruka ku ngingo ya 10 mu masezerano ivuga “Ukodesheje agomba gusana inzu ku buryo yahita ibona undi uyikodesha”.

Umucamanza yongera kubaza abunganira Me Mhayimana niba mbere yo guha inzu Khaas Ltd yarabanje kwandika uko inzu imeze, nabo basubiza ko bitabaye, usibye kubishyira mu ngingo ya 10 y’amasezerano bagiranye. Uru rubanza ruzasomwa tariki 28 Kamena 2021.

Uru rubanza rwahereye mu 2018 ubwo ikibazo cyaba bombi cyatangiye ubwo KHAAS Ltd yavaga mu nzu ishaka gukorera ahandi. KHAAS Ltd ya Amjad MERCHANT Ali , yakodesheje na Mhayimana Isaie inyubako yo gukoreramo ibikorwa by’ububaji i Gikondo, ari naho n’abakozi bayo bagacumbikaga mu gice kimwe cy’iyo nyubako.

Ubwo KHAAS Ltd yavaga mu nzu ishaka gukorera ahandi kuko ubuyobozi bw’inzego za Leta bwasabye ko bajya gukorera ahabugenewe. KHAAS Ltd ubwo bajyaga gusubiza inzu nyirayo ntabwo yigeze ayakira ahubwo yavuze ko inzu yangiritse bananirwa kumvikana, maze Me Mhayimana agana Urukiko rw’Ubucuruzi .

Urukiko rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza ku wa 15/05/2019, rwemeza ko Mhayimana atsinzwe ngo kuko n’ubwo inzu yangiritse ariko ingwate (caution/deposit) KHAAS yatanze ingana n’amadorali 1300 y’ubukode bw’ukwezi kumwe arenze kure ibyangiritse ku nyubako, acibwa indishyi zo guha KHAAS z’igihembo cya avoka.

MHAYIMANA yajuririye mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, urwo rukiko rwemeje ko KHAAS itubahirije amasezerano y’ubukode, rumutegeka kwishyura indishyi z’ibyangiritse itasannye, iz’ubukode Mhayimana atabonye nyamara yari guhabwa inzu ye imeze neza, agahita ayishyiramo abandi bayikodesha zose zinganana 32,778,415 Frw. KHAAS LTD ntiyishimiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, maze ku wa 06/07/2020 itanga ikirego kwa Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, asubirishamo urubanza kubera impamvu z’akarengane.

Tariki 23 Werurwe 2021, nibwo urubanza rwagombaga kuba, ariko Me Mhayimana yihana inteko iburanisha.

Uruhande rwe ruvuga ko « nta nyandiko n’imwe ya KHAAS Ltd iri muri dosiye yerekana iby’akarengane ke ndetse n’iyakemeje », nabyo bigatera urujijo. Nyuma yo kubyibazaho cyane, MHAYIMANA afata umwanzuro wo kwihana inteko.

Ibindi yashingiyeho, ni ukuba Urukiko rudashyira muri IECMS kopi y’icyemezo cyarwo cyo kuwa 19/02/2021 kugira ngo na we acyifashishe mu bindi biburanwa muri uru rubanza ;

Kuba urukiko rujya kuburanishiriza ku myanzuro yashyizwe muri IECMS impitagihe(nyuma y’iminsi 30).

Kuba atazi impamvu imwe cyangwa nyinshi zashingiweho na Perezida w’uru rukiko yemeza ko urubanza rwabayemo akarengane nk’uko ingingo ya 55 y’itegeko rigenga ububasha bw’inkiko izerekana, kandi ari uburenganzira ndakuka bw’ababuranyi bwo kumenyeshwa ibikorwa kuri dosiye ibareba.

Ubushize rero Me Mhayimana yari yahisemo kwihana iyo nteko mu nyungu z’ubutabera, ngo aho kuburanishwa n’abacamanza atizeye, ni byiza ko ibi bibazo byabanza bigasobanuka mbere y’uko iburanisha rikomeza.

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *