Urubanza rwa ruswa ruvugwamo Jacob Zuma n’ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa rwasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rwa ruswa rurebana n’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, ndetse n’ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa kitwa Thales rufitanye isano n’amasezerano y’icuruzwa ry’intwaro ya miliyari 2 z’Amadolari rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere rwimuriwe ku itariki 26 Gicurasi, aho uwunganira Zuma avuga ko umukiriya we atazemera icyaha ubwo urubanza ruzatangira.

Urubanza rwa Zuma w’imyaka 79 byari biteganyijwe ko rutangira kuri uyu wa Mbere ariko rwongera gukerezwa nyuma y’aho itsinda rishya ry’abamwunganira rizamuye impungenge z’umushinjacyaha uzaba uyoboye abandi rivuga ko rishobora gusaba ko yakurwa muri iyi dosiye.

Umunyamategeko wa Zuma witwa Thabani Masuku, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Pietermaritzburg ko ubusabe bwo guhakana icyaha buzatangwa ubwo urukiko ruzumva urubanza ku itariki 26 Gicurasi.

Jacob Zuma wari witabye urukiko mu ikoti ry’ubururu na karuvati, yagaragaraga nk’utuje mu rukiko ndetse azamura ikiganza asuhuza abamushyigikiye barimo uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa ANC wahagaritswe witwa Ace Magashule, mu gihe abandi bamushyigikiye bazamuraga ibendera ry’iri shyaka baririmba indirimbo ishimagiza Zuma hanze y’urukiko nk’uko tubikesha Reuters.

Zuma ashinjwa kuba yarakiraga buri mwaka amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo 500,000 ($35,000) avuye muri Thales kuva mu 1999 nka bituga ukwaha yo kugirango ajye arinda iki kigo iperereza ku masezerano yo gucuruza intwaro nyuma y’amakuru yashyizwe ku karubanda n’umudepite muri uwo mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *