Mu kiganiro cyihariye yagiranye na France 24 na RFI kuri uyu wa Mbere aho ari mu Bufaransa, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko adashobora gusaba u Bufaransa gusaba imbabazi ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko ko yabyishimira biramutse bibaye.
Muri iki kiganiro, Perezida Paul Kagame yashimye intambwe u Bufaransa bwateye yo busohora raporo yakozwe n’abanyamateka b’u Bufaransa yashyizwe ahagaragara muri Mata ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda. Yongeyeho ko ubu u Bufaransa n’u Rwanda bifite amahirwe yo gutera intambwe ijya imbere.
Iyi raporo ivugwa iherutse gushyirwa ahagaragara yemeje ko u Bufaransa bwakomeje gutera inkunga leta yari iriho mu Rwanda yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.
U Bufaransa bwakunze gushinjwa kutagira icyo bukora ng buhagarike ubwicanyi bwakorwaga mu gihe bwari bufite ingabo mu Rwanda mu kiswe Operation Turquoise.
Ubwo yabazwaga niba yakwifuza ko u Bufaransa bwasaba imbabazi ku byabaye mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko atasaba ko busaba imbabazi ariko yabyishimira bibaye.
Perezida Kagame kandi yabajijwe ku bugizi bwa nabi buri kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ntiyahakana ko hashobora kuba ibikorwa bya gisirikare bihuriweho na Congo.
Umukuru w’igihugu kandi yabajijwe ku rubanza rwa Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda nyuma y’itabwa muri yombi rye ritavugwaho rumwe, avuga ko yifuza ko yazahabwa ubutabera butabogamye ariko ntiyabura kumwita umubyaha.
Yanabajijwe niba ateganya kuziyamamariza manda ya kane nyuma yo gusoza manda ye ya gatatu izarangira mu 2024, yirinda kugira byinshi atangariza ibi binyamakuru mpuzamahanga byo mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ati ” Hejuru ya byose ndifuza ko Imana ikomeza kumpa ubuzima bwiza…ibisigaye bya politiki…Abanyarwanda bazihitiramo. Ehh wenda ahari nanjye nshobora gufata icyemezo.”
Perezida Paul Kagame ari I Paris mu Bufaransa kuva ku itariki 16 Gicurasi aho yitabiriye inama mpuzamahanga igomba kwiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa Mbere itariki 17, ndetse n’indi iteganyijwe ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika iteganyijwe kuri uyu wa kabiri, itariki 18 Gicurasi 2021.
Kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame akaba yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma y’aho kuri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, Perezida wa Ethopia, ndetse akaba yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, bose bahuriye i Paris.


