Hari abantu bamwe bakomoka ku baherwe ba mbere ku Isi bafite amahirwe yo kuzaragwa imitungo yabo ibarirwa mu ma miliyoni n’amamiliyari, ariko hari n’abo baherwe batigeze bagira amahirwe yo kugira abana bazasigarana imitungo yabo nk’aba batanu tugiye kugarukaho.
Jan Koum

Jan Koum, yahoze ari umukozi wa Yahoo, kandi ni umwe mu bantu b’ingenzi ubwenge bwabo bwagize uruhare mu gukora application ya WhatsApp, yashinzwe mu 2009. Yavukiye mu giturage cyo mu gihugu cya Ukraine ariko aza kwimukira muri California we na nyina aho bakiba kugeza ubu. Facebook yaguze WhatsApp mu 2014 ku kayabo ka miliyari 22 z’amadolari, bituma Koum w’imyaka 44 kuri ubu ari umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya Facebook. Nubwo bimeze gutyo, uyu mugabo ni umwe mu baherwe ku Isi badafite abana babyaye bazaranga imitungo yabo.
Oprah Winfrey

Iki cyamamare mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho afite kimwe mu biganiro bikurikiranwa cyane muri iki gihugu, afite umutungo ubarirwa muri miliyari zisaga 3 z’Amadolari ariko ku myaka ye 66 ntiyigeze ashaka ndetse nta mwana agira azasigira imitungo ye.
Ubwo yabazwaga impamvu atigeze yifuza gushaka no kubyara abana, Oprah yagize ati “ Nta kwicuza na gucye mfite.”
Giorgio Armani

Giogio Armani ni umwe mu bantu bafite uruganda rukora imyambaro y’agaciro n’amavuta atandukanye y’ubwiza. Uyu mugabo uzwi cyane mu Isi y’imideri, yatangaje ko abishywa be ari bo bazaragwa uruganda rwe nubwo adateganya kujya mu zabukuru vuba ku myaka ye 86 n’akayabo ka miliyari 8 z’amadolari ariko nta mwana yigeze abyara.
Charles Butt

Charles Butt ni umucuruzi w’Umunyamerika uzwiho gukora ibikorwa byo gufasha hirya no hino ndetse ngo ukunda abana cyane kuko akunze gukora ibikorwa byo kubafasha, ariko kubw’amahirwe macye, uyu muherwe w’imyaka 82 n’akayabo ka miliyari 11,1 z’amadolari nta mwana n’umwe afite azaraga iyi mitungo ye.
Klaus-Michael Kuehne

Uyu muherwe w’Umudage w’imyaka 83 y’amavuko, abana n’umugore we kuva mu 1989, ariko nta mwana bagira bazaraga imitungo yabo ibarirwa muri miliyari 31.3 z’Amadolari.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


