Ngoma: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’uwiyitaga umukozi wa ONG akambura abaturage

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko dosiye y’umugabo ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ ubwambuzi bushukana n’ ububeshyi aho yiyitaga umukozi wa PLAN INTERNATIONAL RWANDA akambura abaturage .Yabasabaga gutanga amafaranga 5000 kuri buri mwana wiyandikisha ngo azarihirirwe n’uwo mushinga.

Ku itariki ya 04 Gicurasi 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano aho yiyitaga umukozi wa PLAN INTERNATIONAL RWANDA, agashuka abaturage ko umushinga ukeneye abana bafite hagati y’ imyaka 5 na 10 bakazarihirwa amashuri ndetse bagahabwa n’ ibikoresho by’ ishuri akomeza ababwira ko uko abana baba benshi ariyo mahirwe yabo kuko bazarihirwa na Kaminuza.

Yaberetse ibyangombwa birimo n’ amakarita y’ akazi agaragaza ko ari umukozi wa Plan RWANDA, akagenda yaka buri muturage amafaraga ibihumbi 5000frw yo kwandikisha umwana, nyuma aza kugenda abaha amakaye 5, ikaramu 2, ndetse umuti w’isabune na colgate.Uregwa abaturage baje kumukeka, batanga amakuru arafatwa yemera ko yari yatetse imitwe kubera ubukene .

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uyu naramuka ahamwe n’ icyaha azahanishwa ingingo ya 174 iteganya guhana icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ ingingo ya 276 iteganya guhana icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *