Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagombaga kwakira abayobozi ba Afurika, abadipolomate n’abatanga inguzanyo mu nama yari igamije gufasha Sudani nyuma y’imyaka y’amakimbirane.
Minisitiri w’imari w’u Bufaransa, Bruno le Maire, yatangaje ko igihugu cye kizaguriza Sudani miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha iki gihugu cy’Afurika kwishyura umwenda munini kibereyemo ikigega mpuzamahanga cy’imari nyuma y’imyaka myinshi kiyobowe n’ubutegetsi bw’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.
Abakuru b’ibihugu benshi bahuriye i Paris kuva ku itariki 17 kugeza kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi kugira ngo baganire ku ishoramari muri Sudani no kuganira ku mwenda wayo hagamijwe gufasha guverinoma ya Minisitiri w’intebe Abdallah Hamdok mu nzibacyuho nyuma y’uko Omar al-Bashir yirukanwe ku butegetsi mu 2019.
Kuri uyu wa Kabiri, nibwo habaye inama yiga ku bukungu bwa Afurika hagamijwe kureba uko hazibwa icyuho cy’amafaranga agera kuri miliyari 300 z’amadolari cyatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Icyo umuntu yakwibaza kuri iyi nguzanyo u Bufaransa bwemereye Sudani, ni ukumenya niba hari icyo biba bicyemuye ku bibazo by’imyenda iki gihugu gifite cyangwa atari ukurushaho kugishora mu myenda izakigora kwishyura n’ubundi mu bihe biri imbere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


