RDC: Undi muyobozi mu idini ya Islam muri Beni, Sheikh Moussa Djamali, yishwe

Sangiza iyi nkuru

Sheikh Moussa Djamali, umwe mu bayobozi b’Abayisilamu bo muri Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yaraye yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi ubwo yari avuye mu masengesho ya nimugoroba, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Beni, Donat Kibuana avugana na AFP. Umuntu utamenyekanye niwe wamurashe ahita aburirwa irengero.

Ni ubwicanyi bwa kabiri bujya gusa bumaze kuba kuva uku kwezi kwa Gicurasi kwatangira mu burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa ADF w’intagondwa z’Abayisilamu ukunze gushinjwa kwica abasivili kuva mu 2014.

Uhagarariye umuryango w’Abayisilamu bo mu Mujyi wa Beni, Sheikh Mustafa Machongani, yemeje ko Sheikh Moussa, ukuriye Umusigiti wa Mavivi yishwe avuye mu masengesho ya nimugoroba.

Umusigiti wa Mavivi uherereye mu birometero 10 uvuye Beni, hafi y’Ikibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi, ahari n’ibirindiro bya Monusco nk’uko bitangazwa na 7sur7.cd.

Ku itariki ya 01 Gicurasi, undi muyobozi w’Abayisilamu, wari Imam w’Umusigiti mukuru wo mu Mujyi wa Beni nawe yishwe mu buryo bujya gusa nk’ubu.

Uyu muyobozi w’umuryango w’Abayisilamu avuga ko nawe uwamurashe yamurashe mu mutwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *