Amatariki yateganyijwe mbere y’ibizamini bya leta ntazahinduka

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi irateganya gukomeza amatariki y’ibizamini bya leta ku by’ibyiciro byose by’abakandida nubwo hari impinduka zabanjirije izi mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri.

Ibizamini bya leta mu byiciro byose; amashuri abanza, urwego rusanzwe (O-Level) n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bizaba muri Nyakanga.

Nyuma y’igihembwe cya mbere cyagenze neza, icya kabiri cyane cyane mu mashuri afite icyicaro i Kigali habaye impinduka kuri kalendari nyuma y’aho leta isubije Umujyi wa Kigali muri guma mu rugo nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.

Kumara hafi ibyumweru bitanu muri guma mu rugo byagize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri bamwe na bamwe, cyane cyane abakandida bitegura gukora ibizamini, basaba ko hahindurwa ikirangaminsi cy’ibizamini by’igihugu, bamwe basaba ko hafatwa ingamba zibafasha kwishyura igihe batakaje.

Mu gusubiza ariko, guverinoma yashyizeho amasomo yo muri wikendi ku mashuri yo muri Kigali, yibanda cyane cyane ku masomo ngenderwaho.

Ibi byatumye guverinoma ikomeza amatariki ya mbere yari yateganyijwe y’ibizamini bya leta, yizeye ko nta munyeshuri uzasigara inyuma.

Amatariki y’ibizamini

Nk’uko bitangazwa na minisiteri y’uburezi, Ibizamini mu mashuri abanza biteganyijwe ku itariki 12 kugeza ku ya 14 Nyakanga.

Naho mu cyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (O-Level), ibizamini bizatangira ku itariki 20 bisozwe ku ya 27 Nyakanga, mu gihe abasoza ayisumbuye ibizamini nabo bizatangira kuva ku itariki 20 kugeza ku itariki 27 Nyakanga, ariko abakora ibizamini bya platique bakazageza ku itariki 30 Nyakanga.

Abanyeshuri bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET, ibizamini byabo biteganyijwe ko bizatangira ku itariki 16 bikazageza ku ya 25 Kamena.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amatariki yateganyijwe mbere y’ibizamini bya leta ntazahinduka
    Mudufasheukobareba amanota S3 byatunaniye muraba mukoze bayoboz

  2. Amatariki yateganyijwe mbere y’ibizamini bya leta ntazahinduka
    Mudufasheukobareba amanota S3 byatunaniye muraba mukoze bayoboz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *