Abanyarwanda 19 kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Gicurasi bafashwe n’inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri teritwari ya Nyiragongo binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni umugabo umwe, abagore 4 n’abana 14 bafatiwe mu gace ka Chabwato, muri Gurupoma ya Kibati nk’uko byemezwa na sosiyete sivile yo muri iki gice, ishimangira ko kwinjira kw’aba Banyarwanda kwaba kwaragizwemo uruhare n’abasirikare ba FARDC baba barahawe ruswa y’amafaranga 30,000Frw.
Aya makuru yanemejwe na bamwe mu bakora mu gipolisi muri aka karere bemeza ko abatawe muri yombi bashyikirijwe ubutabera bwa Congo buzakurikirana dosiye yabo.
Mu kiganiro yahaye 7sur7.cd dukesha iyi nkuru, Col. Malosa Mboma, komanda wa Polisi muri Nyiragongo, yagize ati “ Tumaze gufata abaturage b’u Rwanda bambutse rwihishwa. Ubu twabajyanye ku mucamanza ugomba gufata umwanzuro ku kibazo cyabo,”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
RDC: Inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyarwanda 19 biganjemo abana
Ariko se ko abanyarwanda bazerera cyane , ubwo baba bajyahe koko? Kuki baca mu nzira zitemewe n’amtegeko?
RDC: Inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyarwanda 19 biganjemo abana
Ariko se ko abanyarwanda bazerera cyane , ubwo baba bajyahe koko? Kuki baca mu nzira zitemewe n’amtegeko?