e12vhmuxmac-8bk.jpg

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagumijwe uko byari bimeze nubwo byiyongereyeho 17%

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kiratangaza ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho 17%, ibiciro mu rwanda biguma uko byari bimeze.

Kubw’ibyo, igiciro cya lisansi mu Rwanda ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagomba kurenza 1,054 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri uyu wa Kane, itariki 20 Gicurasi 2020.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo ibiciro byazamutseho 17% bikaba byari gutuma mu Rwanda bizamukaho 7%, hafashwe icyemezo ko ibiciro biguma uko byari bisanzwe muri uku kwezi kwa Gicurasi ndetse na Kamena.

Ni icyemezo ivuga ko cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka ku bukungu zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli leta ikaba yemeye kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.

e12vhmuxmac-8bk.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *