Kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko hari bamwe mu banzi b’abanyamahanga bo muri iki gihugu barota kuruma uduce twinshi tw’igihugu, aburira ko Moscou “izabakura amenyo” nibaramuka babigerageje.
Mu ijambo rikomeye ubwo yahamagazaga inama n’abayobozi, perezida w’u Burusiya yavuze ko imbaraga z’amahanga zo gukumira u Burusiya guhera mu binyejana byashize.
Putin yagize ati: “Mu bihe byose, ibintu nk’ibi byarabaye: U Burusiya bumaze gukomera, babonye urwitwazo rwo kubangamira iterambere ryabwo.”
Perezida Putin yongeyeho ko hari bamwe mu banenga u Burusiya atavuze ngo bavuga ko bitaba ari byiza u Burusiya bukomeje kwikubira ubukungu buri mu butaka bwabwo bugari bwonyine nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ikomeza ivuga.
Umuyobozi w’u Burusiya yagize ati: “Umuntu wese arashaka kuturuma cyangwa kuturumira ikintu, ariko abashaka kubikora bagomba kumenya ko tuzabakura amenyo kugira ngo badashobora kuruma”. Ati: “Iterambere ry’ingabo zacu ni ryo garanti y’ibyo.”
U Burusiya bumaze igihe bwaragize intego ya mbere guteza imbere igisirikare cyabwo mu gihe hari amakimbirane mu mibanire n’Amerika n’abafatanyabikorwa bayo. Umubano w’u Burusiya n’Uburengerazuba warushijeho kuba mubi cyane, kuva nyuma y’intambara y’ubutita, nyuma y’uko u Burusiya bwigaruriye intara ya Ukraine yitwa Crimea mu 2014, bikurikirwa no gushinjwa kwivanga mu matora, ibitero by’ikorabuhanga, n’ibindi bibazo.
Putin yavuze ko ibihano by’iburengerazuba byafatiwe Uburusiya bikomeje inzira y’amateka yo kuva kera yo gukumira uwo bahanganye ukomeye, avuga ko n’Umwami w’u Burusiya Alexander III yigeze kuvuga ko “abantu bose batinya ubwinshi bwacu.”
Putin avuga ko nubwo u Burusiya bwatakaje igice cyabwo kinini mu 1991 nyuma yo gusenyuka kwa Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, u Burusiya bukiri bunini kuri bamwe bifuza gukomeza kubugabanya.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


