Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ategerejwe muri kwezi gutaha muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’amateka mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi nyuma y’igihe kirekire warajemo igitotsi.
Minisitiri ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yabwiye ikinyamakuru News24 ati “ Dufitiye amashyushyu uruzinduko kubera ko tutakunze kubonana kw’abayobozi kuri urwo rwego”.
Yavuze ko Perezida Cyril Ramaphosa na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye ibiganiro imbonankubone ubwo baheruka guhurira mu Bufaransa mu nama yigaga ku bukungu bwa Afurika ariko ataramenya ibyo abayobozi bombi baganiriye.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakuru b’ibihugu byombi bamwenyura ariko bahana intera mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze igihe urimo igitotsi ahanini bitewe n’abarwanya ubutegetsi bajya gusaba ubuhungiro muri Afurika y’Epfo barimo nka Kayumba Nyamwasa.
Iyicwa rya Col Patrick Karegeya mu 2013 ryarushijeho kuzambya ibintu mu mubano w’ibihugu byombi nyuma y’aho iperereza ku rupfu rwe rushyize u Rwanda mu majwi.
Kuva yagera ku butegetsi ariko, Perezida Cyril Ramaphosa yakomeje gushyira ingufu mu kongera gutsura umubano n’u Rwanda, ndetse ni umwe mu bayobozi bitabiriye Inama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali mu 2018.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


