Imitwe y’inyeshyamba ya NDC Rénové na FPP/Kabido kuri uyu wa Gatandatu, itariki 22 Gicurasi yakozanyijeho mu giturage cya Mbwayinywa, muri Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umubare w’abiciwe cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano ntabwo iramenyekana, ariko sosiyete sivile iravuga ko abayobozi bavuga ko hari amaduka yasahuwe n’amazu yatwitswe.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, ngo umutwe wa NDC Rénové uyoborwa Guidon ni wo wagabye igitero ibirindiro bikuru bya FPP mu rucyerera.
Mu gihe bamwe mu barwanyi bari barimo kurwana n’umutwe wa FPP, bivugwa ko abandi bari barimo gusahura amabutike n’amazu by’abaturage ndetse batwika amazu amwe nk’uko amakuru akomeza avuga.
Iyi mirwano yatumye abaturage bata ibyabo bahungira mu bihuru igiturage gisigara cyera nk’uko Perezida wa Sosiyete sivile, Hilaire Kanakwa, akomeza avuga.
Nyuma y’iki gitero, inyeshyamba za NDC zasubiye inyuma zerekeza mu giturage gituranye n’icyo zarwaniragamo, mu gihe iza FPP bivugwa ko zatatanye.
Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, Nyembo wa Nyembo, wavuze ko imibare y’abaguye mu mirwano batarayimenya.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


