Burundi: Perezida Ndayishimiye yabujije Abarundi kugurisha ubutaka abanyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yihanije Abarundi ababuza kujya bagurisha ubutaka bwabo abanyamahanga ubwo yari mu kiganiro aganira n’urubyiruko rw’u Burundi ku nyigisho zo gukunda igihugu mu Ntara ya Ngozi, aho yabibukije ko ‘ agataka k’u Burundi ari ak’umunyagihugu w’Umurundi gusa.’

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagiriye inama Abarundi ababwira ko “iyo ugurishije isambu ku munyamahanga uba urimo ucamo ibice ubutaka bw’u Burundi kandi ngo itegeko nshinga ry’u Burundi ribisobanura neza ko ubutaka budashobora kugurishwa cyangwa ngo bucibwemo ibice”. Ibi ngo ubisanga mu ngingo ya 2 y’itegeko nshinga.

Perezida Ndayishimiye nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga, yagize ati “ Mbabazwa cyane n’ukuntu abo banyamahanga bagaruka bakaka ingurane mu gihe ibibanza byabo bikenewe gukorerwamo ibikorwa by’inyungu rusange bikaba ngombwa ko Umurundi agura icyari gisanzwe ari icye.”

Perezida Ndayishimiye avuga ko iyo Umurundi agurishije ubutaka Umurundi mwene wabo, atanga umusoro ugafasha abandi kuko aba yishimira iby’abanyagihugu muri rusange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *