Tshisekedi yatangaje ko hafashwe abantu bakekwaho kwica Ambasaderi Attanasio

Sangiza iyi nkuru

Perezida Felix Tshisekedi aremeza ko abantu bakekwaho kwica uwari Ambasaderi w’u butaliyani, Luca Attanasio, bari mu maboko y’ubutabera iperereza rikomeje ku bufatanye n’inzego z’u Butaliyani, avuga ko abakoze iki cyaha ari agatsiko k’abagizi ba nabi ariko gafite abantu bagakoresha atatangaje abo ari bo.

Ibi Perezida Tshisekedi yabihishuriye itangazamakuru ryo mu Bufaransa mu kiganiro aherutse kugirana naryo aho yaritangarije ko iperereza rikomeje ku iyicwa rya Ambasaderi Attanasio, uwari umurinzi we, Vittorio Lacovacci n’umushoferi we, Mustapha Milambo biciwe i Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru.

Perezida Tshisekedi yagize ati “Iperereza rirakomeje. Hari abakekwaho icyaha bafashwe. Barimo kubazwa. Usibye aba bakekwa, nta kabuza hari ishyirahamwe. Ni abantu bafunga imihanda biciyemo amatsinda. Nta gushidikanya ko bafite abajyanama. Ibi nibyo tugomba gusenya nk’isheni. Dufite ubufatanye bwa serivisi z’u Butaliyani kandi turakora cyane.”

Yakomeje agira ati “Birababaje. Nari nzi ambasaderi ku giti cyanjye. Biteye ubwoba. Nababajwe rwose n’urupfu rwe. Binsunikira cyane gushakisha abakekwa cyane cyane guhagarika ubu bugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa RDC.”

Mu gihe iperereza riyobowen’abayobozi ba Congo rikomeje, Rudi Di Maio, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani nawe yari yasabye Loni gufungura iperereza ryayo ku iyicwa rya ambasaderi wabo I Kinshasa.

Ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we n’umushoferi we biciwe mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma ubwo bari berekeje mu rugendo rwari rwateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, aho abantu ba mbere bashyizwe mu majwi bashinjwa ubu bwicanyi ari umutwe wa FDLR wahise ubihakana wivuye inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *