capture-7.jpg

Abatuye i Goma batangiye kwirunda ku mupaka bashaka ubuhungiro mu Mujyi wa Gisenyi

Sangiza iyi nkuru

Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma batangiye kugera ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashaka guhungira iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo mu Mujyi wa Gisenyi bahana imbibi. Biravugwa ko umuriro watewe n’iruka ry’iki kirunga wamaze gufunga umuhanda Goma-Rutshuru ugana Kibumba.

capture-7.jpg

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ikinyamakuru Mediacongo.net, abatangabuhamya bari I Goma nk’uwitwa Innocent Tuy Mwendy, aravuga ko abaturage bo mu duce twa Kibati na Majengo mu Mujyi wa Goma bari guhunga berekeza ku mupaka n’u Rwanda, aho batemerewe kwambuka kuko kugeza ubu umupaka ugifunze.

Ikirunga cya Nyiragongo, cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, aho cyahitanye abantu byibuze 250, ndetse kigasiga abaturage bo mu Mujyi wa Goma 120,000 batagira aho kuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *