Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruraburira abantu kugira amakenga no kwigengesera mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bazinjiramo bakazifashisha mu bikorwa by’uburiganya n’ubujura.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, asobanura ko hari abasigaye bakoresha whatsapp z’abandi, bagamije ubujura kuko mu miterere yayo ushobora kuyimurira mu yindi telefoni.
Agira ati “Hari imibare bigusaba whatsapp yo ubwayo yohereza ikayohereza kuri ya whatsapp ya mbere kugirango niba ari wowe neza ushaka kuyimura, abe ari yo ukoresha kugirango ya whatsapp ya 2 ijye muri ya whatsapp ya 2, wa wundi ushaka kwiba agasaba nyiri whatsapp ngo hari imibare iyobeye iwawe wayimpa? Iyo utagize amakenga iyo uyimuhaye ni ukuvuga ko uba umuhaye urufunguzo rwa whatsapp yawe ahita arushyira muri whatsapp ye.”
“Areba abantu musanzwe muvugana akaboherereza message ati nyoherereza amafaranga makeya ndi mu nama cyangwa se ngo nyishyurira kanaka kuri iyi nimero…’’
Dr Murangira aburira abantu kugira amakenga y’ubutumwa bakira, kuko bushobora guha icyuho abakora uburiganya.
Yakomeje agira ati “Kuko yagusomeye message zirimo akazikoresha akubwira ati nutampa ibingibi ibi nzabivuga, byose ikiba kigamijwe ni ukugirango asabe abantu amafaranga…ariko burya biterwa n’uburyo nawe wabikoresheje. Biratekanye kuko urubaga rwa Whatsapp hari uburyo ushobora nawe kurufunga ukajya urukoresha nk’ibindi ariko ubundi iyo utabyitayeho ntabwo byaba bitekanye.”
“Hari imibare ushyiramo igomba kuba ari itandatu, ntabwo ashobora kuyigeraho kuko iyo abigerageje bamusaba wa mubare w’ibanga kandi ni wowe uba uwufite wenyine. Turasaba abantu kugira amakenga no kwirinda guhita usubiza message utabanje gusoma.’’
Dr Ngenzi Alexander , Impuguke mu ikoranabuhanga akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko hari igihe abatekamutwe bashobora kohereza ubutumwa busaba umuntu kubwinjiramo bikabafungurira inzira yo kujya muri whatsapp ye.
Ati “Ufite telefoni yawe ujya kubona ukabona umurongo utazi iyo uvuye cyangwa se ngo kandaho urabona amakuru, iyo ukanzeho rero bo kubera ko nta makuru baba bafite ubwo baba baboneyeho amakuru yawe, aho bakoze programu bigahita bitanga amakuru yawe, yarangiza akakubwira ati uzuzamo ino code kandi ariyo iza kumuha amakuru yose ku murongo akaba yagukoresha ibyo ashatse. Icyiza cya Whatsapp kuko ikoreshwa n’umuntu ku muntu guhisha amakuru biba byoroshye.’’
Abahamijwe icyaha cy’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga, ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kugera kuri ibiri, n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni imwe kugera kuri eshatu.
Gusa abaturage barabwirwa ko uru ari urubuga rutekanye mu gihe rukoreshejwe neza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


