RIB yafunze umukozi wayo

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umwe mu bakozi barwo yakira ruswa ya Frw 300,000 kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.

Uwafashwe yakira ruswa yitwa Kabanguka Jules wari usanzwe akuriye ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, nk’uko RIB yabitangaje yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter.

Uru rwego rwavuze ko Kabanguka “afungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe, mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yashimiye abatanze amakuru aganisha ku ifatwa ry’uriya wari umukozi wayo, yibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzishora muri ruswa kuko ari “icyaha kimunga igihugu”.

Kabanguka yatawe muri yombi, mu gihe RIB iri mu nzego zivugwamo ruswa kurusha izindi mu gihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI Rwanda, mu 2019 bwashyize RIB na Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.

Cyakora cyo n’ubwo RIB ivugwamo ruswa, ubuyobozi bwayo bwakunze gushimangira ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa.

Kugeza muri Mata uyu mwaka muri RIB hari hamaze kwirukanwa abakozi 32 bazira imyitwarire mibi irimo na ruswa, nk’uko Kalihangabo Isabelle usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa ruriya rwego yabitangarije RBA.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *