Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Rubavu avuga ko ubwo byamenyekanaga ko Nyiragongo yatangiye kuruka, abantu bamwe i Goma bakaba bari batangiye guhunga, bumvise amasasu menshi ku buryo ngo nayo yatumye bakuka umutima kurushaho. Uyu muturage kuri ubu yamaze kuva mu Mujyi wa Gisenyi ku bwo gutinya umutingito yabwiye BWIZA ko kuwa Gatandatu hakurya muri Congo-Kinshasa bumvise amasasu menshi gusa ngo ntibizwi icyari kibaye. Uyu mubyeyi w’abana babiri yaganiriye na BWIZA aho yamusanze mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Ati ” Humvikanye amasasu menshi i Gisenyi. Nabyo biri mu byarushijeho kudukura umutima kurushaho. Ubonye abantu igihiriri bahunga, ukumva n’amasasu, birumvikana ko wumva ko hari ikidasanzwe cyabaye.” Uyu mubyeyi avuga ko akeka ko bishoboka ko ari polisi yari ihanganye n’amabandi yashakaga gusahurira mu nduru cyangwa gusa ngo bishoboka ko kwari ugukumira imfungwa ngo zidatoroka. Yagize ati ” Yari menshi. Twaketse ko ari abajura gusa hari n’imfungwa ngo zagerageje gutoroka gereza. Birashoboka ko bari barimo kubakumira.” Umwe mu banyamakuru bari muri icyo gice yabwiye BWIZA ko ” 90% ndahamya ko ari abatorokaga Gereza ya Munzenze baraswagaho.” Umuturage we avuga ko ” Ubuyobozi bwaraduhumurije gusa nta muntu wadusobanuriye iby’ayo masasu yumvikanye hakurya muri Congo.” Ubuyobozi haba i Gisenyi na Goma bukomeza gusaba abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha no kuba maso muri ibi bihe by’imitingito imaze kwangiriza ibitari bike. Uyu muturage wavuganye na BWIZA avuga ko ashobora gusubira i Rubavu ariko ko abana be atari bubasubizeyo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


