Ivu ryasohowe na Nyiragongo ni uburozi_Ikigo OVG

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku iruka ry’ibirunga mu mujyi wa Goma (OVG), cyatangaje ko ivu ryarekuwe n’ikirunga cya Nyiragongo ari uburozi, gisaba abaturage kwitwararika.

Kuri uyu wa Kabiri ikirunga cya Nyiragongo cyarekuye ivu ryinshi cyane, ku buryo ryagaragaye ryuzuye mu kirere cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda.

Ab’i Gisenyi by’umwihariko bifashishije imbuga nkoranyambaga, basabye inzego z’ubuyobozi kugira byinshi zibasobanurira kuri iryo ivu byagaragaraga ko ribahangayikishije.

OVG binyuze muri Kasereka Mahinda CĂ©lestin ukuriye ishami rya siyansi ryayo, yasobanuye ko ivu abanya-Goma n’abanya-Gisenyi babonye ari ibivungunyukira by’ibitare n’amabuye y’agaciro, isaba abaturage kuryitwararikaho.

Ati: “Ivu ryinshi riri mu kirere kandi iri vu ni uburozi. Tubujije abaturage kunywa amazi y’imvura muri iki gihe. Mugomba kuronga imboga ariko mudakoresheje amazi y’imvura.”

OVG yasabye abatuye Goma na Gisenyi kwitwararika, mu gihe mu gice cya Nyiragongo no mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi, kuva Nyiragongo yaruka ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ni nyuma y’uko amazukulu y’ikirunga yangije cyane imiyoboro yatwaraga amazi mu gace ka Bushara muri Nyiragongo, ndetse n’iyayavanaga mu gace Matebe muri Rutshuru iyajyana i Goma.

Inzego z’ubuyobozi muri Congo Kinshasa zivuga ko bizatwara byibura icyumweru kimwe kugira ngo iriya miyoboro ibe yamaze gusanwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ivu ryasohowe na Nyiragongo ni uburozi_Ikigo OVG
    mugereranyije umutingito uzarangira ryari

  2. Ivu ryasohowe na Nyiragongo ni uburozi_Ikigo OVG
    mugereranyije umutingito uzarangira ryari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *